Umudepite uhagariye ishyaka PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Mukabunani Christine avuga ko umuturage witwa Muhizi Anatole uvugwaho kubeshya Perezida Paul Kagame, atakabaye afungwa.
Kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Muhizi yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Muhizi https://bwiza.com/?Muhizi-afunzwe-azira-kubeshya-Perezida-Kagame-wari-wasabye-Minisitiri-Gatabazi
Ni ibyaha bifitanye isano n’ikibazo cy’inzu avuga ko yaguze akaza kumenya ko iri mu ngwate ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ubwo yajyaga gushaka icyangombwa cyayo. Muhizi yakigejeje kuri Perezida Kagame tariki ya 27 Kanama, ubwo yari yasuye akarere ka Nyamasheke kandi ngo yanakimugejejeho mu 2019 ubwo yari yasuye akarere ka Musanze.
Depite Mukabunani mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yasabye ko Muhizi arekurwa, ikibazo cye kigakurikiranwa. Ati: “Nibamurekure, hanyuma hakurikiranwe ikibazo cye neza, barebe niba bamurenganura, barebe niba se koko ari mu makosa, niba yaraguze inzu iri mu ngwate ya BNR na byo babimusobanurire. Niba ari mu kuri, bamuhe inzu ye bamuhe n’icyangombwa cyayo.”
Uyu mudepite yavuze ko mu gihe Muhizi yahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ari bwo yafungwa kuko ngo n’ubundi atatoroka. Ati: “Njyewe icyo gufungwa ni cyo ntari kwemera, sinzi impamvu bamufunze. Ntiyenda gutoroka. Ese igihe yahereye arekalama (reclamer) ikibazo cye, ko atatorotse icyo gihe?”
Ngo niba Muhizi akomeza gufungwa, Leta ikwiye gushakisha n’abandi bose babeshya Umukuru w’Igihugu ndetse n’izindi nzego nk’inteko ishinga amategeko barimo abaturage n’abayobozi, maze na bo bagatabwa muri yombi.
RIB ivuga ko iperereza rikomeje mu gihe Muhizi afungiwe kuri sitasiyo yayo ya Remera.

36 Responses
Depite Mukabunani avuga ko Muhizi uvugwaho kubeshya Perezida Kagame atakabaye afungwa
Iri ni iterabwoba ashaka gukorerwa ngo bamucecekeshe ni gute ikibazo cye inzego zose abadepite akarere nabandi bagikurikiranye bakageza aho kumubwira ngo nasenge yiragize imana none akibwiye president birangiye koko afunzwe ni akarengane uriya mugabo aracyari muto ni amaboko y’igihugu bamurenganure ndabizi ko muzehe wacu azamurenganura

Uyu mugabo bara muhotoye pe.None se ubu nibwo bamenye ko impapuro afite ar’impimbano?

Ariko ntafungiye kubeshya uko numvise. Afungiye gukekwaho impapuro mpimbano cyane cyane. Abavuga ko yarenganye kuki batibaza impamvu atavuze ko yatsinzwe mu nkiko. President wacu yubahabinkiko kuko ni ubundi butegetsi uko buvugwa, we ni Executive ntiyategeka Judiciary kandi birumvikana

Niba yarabeshye nyakubahwa yirengagije ukuri nahanwe, nabandi barebereho.
Ese twese nitugoreka ukuri tugamije kubeshya nyakubahwa prezida wa repubulika yacu bizacura iki?!!!

None c abamubeshya ko ari benshi gereza ntizakuzura na none.!!!!!,. Uzi kunywa mutsingi uyita amazi!!!!!!!!!!!!!!

Ibi biragaragaza ko, hari negative solidarity irigukorwa nabayobozi. Urubanza baruciye cyera ko uwomuturage abeshya. Bakabesya HE ko yalubeshye. Bakabeshya abaturage kandi ibyabaye bigaragarira buri wese.
Ese koko, ntiyakurikiranwa arimurugo? Ningombwa kwihutira gufunga? Ni nabyo Rwanda transparency yagaragaje. Aka karengane gakorerwa abaturage nidification bikini kagombe gahagarare. Akagambane karashoboka, kandi uko bimeze kose, harimo ibintu byinshi byakemangwa kuruhande rwa BNR nabayihagarariye. Muratinya ko abayobozi bicyogihe ba BNR bakurikiranwa. Lurenganure abaturage.

Mwaretse kuvuga menshi ko dufite Abashinzwe gukurikirana amakuru nkayo nonese H.E yabwiye ikibazo cye we ntamukurikirana ahubwo harigihe umuheto ushuka umwambi bitazajyana Igihugu cyacu kirimo bakidobya naba rusahurira munduru barishimiye uko tubayeho nkuwo mu Depute uvugibyo numugenzacyaha ?Cyangwa arashaka gushyushya imitwe yabantu muribeshya nabo mucamo ntimuzadutobera Igihugu ngo turebere Ntibishoboka

Munyongeye igitekerezo ariko ntacyo bitwaye

Niba yarabeshye kuki habuze umunyomoza munzego zari zizi iki kibazo wumva yari yakigejeje kuri president mu 2019? Aya ni amayeri yo kumucecekesha ngo bagaragare ko Atari indagare mugucyemura ibibazo byabatirage. Nukwirwanaho.

Muhizi @ ashobora kuba yaraguze n’umuntu ukomeye, kuko bagura bamuhaye icyemezo cy’uko inzu itari mu bugwate. Nsanga rero atariwe wakabaye afungwa, ugomba gufungwa ni uwagurishije iyo nzu kuko niwe wokresheje impapuro mpimbano. Abasesengura ibibazo sinzi uko bareba. Umuntu baguze inzu yakoraga muri BNR si umuntu uhushye kuki batamukurikirana ngo nibanasanga yaragurishije inzu iri mu bugwate Muhizi arenganurwe asubizwe amafarangaye. Gusa birababaje udafite inote ogomba gufungwa. Ariko ararengana. bamufungure bakurikirane ikibazo cye nta marangamutima.

Hari abafatira ibintu mu kirere, ari RUTAGENGWA wagurishije inzu akanashaka ibyemezo by’uko itari mu bugwate, ari na MUHIZI wayiguze ahawe ibyemezo birimo uburiganya , mutagendeye mu gicu ugomba gufungwa ninde. cyangwa ntimwasomye inkuru yabanje.??????
Muhizi ararengana keretse niba inkuru yabanje irimo ibinyoma. Rutagengwa nashakwe asubize amafaranga cyangwa yishyure BNR. Kwaba arigushyigikira ubwambuzi bushukana.

Ntimukihutire gufunga ariko; Itegeko Nshinga twitoreye rivuba ibihe umuntu ashobora gufungwamo. Muhizi afunzwe hagendewe kurihe tegeko?
MUKABUNANI avuze ukuri: ababeshya Perezida ni benshi bose bazabafunge?

NDIBYOROSHYE

Wa mugabo wo mu Ruhango yaviriwe ho inda imwe. Gusa yagize Imana yuko bahagaritse dosiye ariko ntibamufunga. Gusa ntawe uzi yuko bitari mu nzira yuko uwamwambuye ngo yaba afitanye isano na H.H.! Naho Muhizi we yikozeho umunsi avuga ko ari BNR imwitambika imbere. Iyo uvuze BNR uba uvuze Rwangombwa kandi ntawe utazi icyo apfana na H.E. Muri make, yari kwemera akarengana ariko nkuko byavuzwe mbere ngo “nkuko abandi babikora”!

None se nibwo bamenye k
o akoresha inyandiko .pimbano

Harya iyo RIB ifunze umuntu arengana , akagira igihombo bitewe nibyo yakoraga , akagira ihungabana nyuma agatsinda ubutabera bumurekuye icyo gihombo ninde ukirengera ko aba yahohotewe ?

H.E. afite akazi katoroshye ko kugorora IBIGOREKWA n’abafasha be!
Naho abataranigwa mugaramye, nimukomeze mwibwire ko ijuru riri hafi!!!
Harya ngo “imanza, amategeko, inkiko n’ubutabera”???!!!
Ushaka kwumva neza icyo aya magambo asobanura neza, na labyrinthe (labyrinth) anyuramo muli iki gihugu.., azambaze (0788519499) muhe prototype y’urubanza “aux anomalies en cascade” (ingerekerane z’amakosa mu rubanza) nabajije niba ali ubutabera YEGO cyangwa OYA, Ministre w’Ubutabera we ubwe bikamunanira kwemeza kimwe, akansubiza ibyo ntamubajije.
Gusenga (bya nyabyo) bose bahurijeho, byo nibyo bizaramura u Rwanda.