Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe

Sangiza iyi nkuru

Umudepite uhagarariye ishyaka PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mukabunani Christine, avuga ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cy’abatuye mu gace kitwa Bannyahe, akagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, banze kwimukira mu nyubako zubatswe mu Busanza.

Hashize igihe kinini abaturage bamwe banze kujya mu nyubako zo mu Busanza batumvikana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubasaba kwimuka muri Bannyahe ku mpamvu z’inyungu rusange.

Abayobozi batandukanye muri uyu mujyi no muri guverinoma basimburana kenshi, basaba aba baturage kwimukira mu Busanza, ariko ababyanze bagasaba ingurane ikwiye kugira ngo bimukire aho bashaka.

Ikibazo cyagejejwe mu rukiko, ariko mu gihe urubanza rutararangira, ubukangurambaga bwo kubasaba kwimukira muri izi nyubako burakomeje, bamwe bemera kuzijyamo ariko hari n’abakomeje kunangira.

Abakomeje kwinangira bo mu cyumweru gishize bahawe icyumweru kimwe ngo bazabe bavuye muri Bannyahe, baranihanangirizwa, bamenyeshwa ko kwigomeka ku byemezo bya Leta ari icyaha gihanwa n’itegeko.

Depite Mukabunani abona Leta yaragize intege nke

Uyu mudepite mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Primo Media Rwanda kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, yabajijwe impamvu abona yaba yaratumye iki kibazo kimaze imyaka myinshi kigeza ubu kitarakemuka, asubiza ko byatewe n’intege nke za Leta.

Umunyamakuru ati: “Kuki kidakemuka iki kibazo?”, Mukabunani asubiza ati: “Ni intege nke za Leta. Ikibazo cy’abaturage se cyananira Leta gute? Birashoboka ko hari abantu babifitemo inyungu zabo banga yuko ikibazo gikemuka ariko mu by’ukuri ikibazo cy’abaturage gikwiye gukemuka. Nta kibazo gikwiye kunanira Leta.”

Depite Mukabunani yasobanuye ko igisubizo Leta ikwiye gushakira iki kibazo ari ikiri mu nyungu z’abaturage. Ati: “Hakwiye kugaragara igisubizo giha inyungu abaturage, yego na Leta ntihombe, ariko n’abaturage bagakomeza ubuzima, ntibuhagarare. Kuba rero iki kibazo kinanirana ni intege nkeya z’ubuyobozi.”

Bamwe mu baturage bakiri muri Bannyahe mu gitondo cy’uyu wa 15 Nzeri 2022 babyutse bahuruza, basobanura ko inzego z’umutekano zagose aka gace, bategekwa kwimuka ku ngufu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    Itegeko Nshinga ly’Urwanda rwemeza ko umuturage atura aho ashaka hose ku butaka bwa Repubulika y’Urwanda. Leta ntiyagombye guhatira abantu gutura aha n’aha. Twitege ingaruka mbi zizava ku murongo Leta irimo iha kiriya kibazo!

  2. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    Itegeko Nshinga ly’Urwanda rwemeza ko umuturage atura aho ashaka hose ku butaka bwa Repubulika y’Urwanda. Leta ntiyagombye guhatira abantu gutura aha n’aha. Twitege ingaruka mbi zizava ku murongo Leta irimo iha kiriya kibazo!

  3. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    erega hon.mukabunani ntakindi afite yavuga nibicare munteko bahembwe naho iki kibazo cyabannyahe suko batakizi twemere barure akarura natwe tukamire.leta yakomeje kuvuga ngo inyungu rusange hhh ni imihanda se ni amashuri se ,ni stade se….hhh ibyo nimubireke mwabantumwe gusa iki nicyo gikorwa murwanda gikozwe nticyanyura benshi pe

  4. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    erega hon.mukabunani ntakindi afite yavuga nibicare munteko bahembwe naho iki kibazo cyabannyahe suko batakizi twemere barure akarura natwe tukamire.leta yakomeje kuvuga ngo inyungu rusange hhh ni imihanda se ni amashuri se ,ni stade se….hhh ibyo nimubireke mwabantumwe gusa iki nicyo gikorwa murwanda gikozwe nticyanyura benshi pe

  5. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    erega hon.mukabunani ntakindi afite yavuga nibicare munteko bahembwe naho iki kibazo cyabannyahe suko batakizi twemere barure akarura natwe tukamire.leta yakomeje kuvuga ngo inyungu rusange hhh ni imihanda se ni amashuri se ,ni stade se….hhh ibyo nimubireke mwabantumwe gusa iki nicyo gikorwa murwanda gikozwe nticyanyura benshi pe

  6. Depite Mukabunani yemeza ko Leta yagize intege nke mu gukemura ikibazo cya Bannyahe
    erega hon.mukabunani ntakindi afite yavuga nibicare munteko bahembwe naho iki kibazo cyabannyahe suko batakizi twemere barure akarura natwe tukamire.leta yakomeje kuvuga ngo inyungu rusange hhh ni imihanda se ni amashuri se ,ni stade se….hhh ibyo nimubireke mwabantumwe gusa iki nicyo gikorwa murwanda gikozwe nticyanyura benshi pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *