Kuzamura agaciro k’umwarimu binyuze mu mushahara ahabwa, guhangana n’ubushomeri no kwita ku buzima bwiza, niyo yabaye ntero y’ishyaka DGPR mu bikorwa byo kwiyamamariza mu Karere ka Kayonza.
Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko, Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakomereje ibikorwa byaryo mu Karere Ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibikorwa bya none byo kwiyamamaza byabereye mu mirenge ibiri, uwa Kabarondo n’uwa Mukarange
Mu murenge wa Mukarange, abakandida depite b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bagaragarije abaje kumva imigabo n’imigambi yabo ko nibaramuka bagiriwe icyizere bakabatora, bazababera intumwa mudatenguha, kandi ko batazajya bafata ibyemezo bikorerwa amategeko batagishije inama ababatumye, ari bo baturage.

Kandida-Depite wa DGPR Bwana Sylivestre Hitimana yavuze ko nibatorwa bazatoresha amategeko agarurira umuryango ireme ryawo, kuko ayo mategeko azakumira amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.Kandida Depite Mukangabe Veronique yagarutse ku guteza imbere uburezi, cyane cyane ubw’urubyiruko rwo rwitwa Rwanda rw’ejo, kuko ari yo mizero y’ahazaza heza h’igihugu. Rutarezwe Neza, ntaho rwazakigeza.
Dr Frank Habineza Umuyobozi wag Green Party yibukije ko abakandida-depite ishyaka ryabo ryatanze ari 32, barimo abagabo 18 (bangana na 53%) n’abagore 14 (bangana na 47%). Mu gushimangira ireme ry’uburezi, yavuze ko Green Party iteganya kuzakora ubuvugizi buzamura umushahara wa mwalimu, kugira ngo arusheho gukora akazi yishimye kandi akitangire mu buryo bukwiye. Yagize ati: “Mwalimu nabona agashahara gatubutse azabona igitunga urugo rwe, maze nawe akore akazi anezerewe kandi agakunze. Ibi bizatuma atanga umusaruro mwiza kurushaho.”
Dr Frank yakomeje agira ati: “ Tuzashyiraho itegeko ry’uko abana bazajya bahabwa ifunguro ku ishuri kandi rimeze neza. Tuzavugana na Minisiteri zibishinzwe zongere ingengo y’Imari igenerwa amashuri. Ibi byose bizafasha abana kwiga neza, ndetse ireme ry’uburezi rishinge imizi.”
Nyuma yo kwiyamamaza mu murenge wa Kabarondo, Green Party yakomereje mu Murenge wa Mukarange, iki gikorwa kikaba cyabereye mu mudugudu wa Kayonza-Centre, akagari ka Kayonza.
Bakihagera, abayobozi b’Ishyaka Green Party bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Murenzi Jean Claude, wabahaye ikaze mu bikorwa byo kwiyamamaza mu nzira zemewe n’amategeko mu Karere ayobora.
Kandida Depite Mutesi Sylivie yavuze ko bazibanda ku guhesha agaciro ireme ry’ubuzima, bagatora itegeko ryongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima, n’ibikorwa by’ubuzima mu nzego zo hasi. Bimwe mu bigamijwe ni uko abajyanama b’ubuzima bajya bahabwa umurongo wa Telefoni utishyurwa kugira ngo badakomeza kunanirwa gutabariza ababagana babitewe no kubura amikoro yo guhamagara.
Barateganya kandi ko buri murenge wazagira imodoka yunganira imbangukiragutabara (Ambulence) kuko byagaragaye ko hari abajya Babura ubuzima mu gihe bagitegereje kugezwa kwa muganga n’imbangukiragutabara nke zisanzweho, cyangwa bakabura uburyo bwo kwitegera imodoka zabageza ku mavuriro.
Dr Frank Habineza yavuze ko bazahangana n’ubushomeri , bashyiraho ikigo gihuza abashomeri n’abatanga akazi, kandi hagashyirwaho n’ikigega gishakira igishoro abafite imishinga ariko badafite amikoro. Yavuze ko ibi byose bizakorwa nk’igisubizo ku rubyiruko rwananiwe kwihangira imirimo no ku bandi benshi bugarijwe n’ubushomeri.



