Diamond amaze iminsi arembeye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platinumz, mu mpera z’icyumweru yari mu bitaro nyuma yo kurwara indwara yatunguranye ariko ntiyamaze igihe kinini arembye kuko ngo yitaweho kugeza yongeye kumerwa neza.

Akimara koroherwa Diamond yavuze ko yarwaye akibasirwa n’ubukonje bukabije ku wa gatandatu mbere y’igitaramo cya festival ya Wasafi yagombaga gukorera i Arusha, muri Tanzaniya.

Yagize ati”Umunsi wanjye watangiye nabi cyane muri Arusha nagize umuriro ukabije watumye njyanwa mu bitaro . Ndashimira Imana Ishobora byose ko ubu meze neza . mukomeze kunsengera kugira ngo mbone imbaraga mu birori bya Wasafi.”

Aya magambo yayavuze mbere y’iki gitaramo , gusa amakuru avuga ko kugeza ubu akomeje kumererwa neza cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *