Umunyakenyakazi Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz, yavuze ko kuba uyu muhanzi atarigeze aha agaciro urukundo rwabo biri mu byatumye urukundo rwabo rugera ku iherezo.
Uyu mugore winjiye mu rukundo na Diamond nk’umusimbura wa Hamisa Mobetto, yavuze ko yari afite icyizere cyo gukora ubukwe n’uriya muhanzi wo muri Tanzania mu myaka ibiri ishize, gusa birangira undi amugaragarije ko atamwitayeho.
Tanasha yabigarutseho mu ibaruwa yandikiye uwo yise umugabo we w’ahazaza ariko atigeze atangaza amazina.
Muri iyi baruwa ni ho yahishuriye rimwe mu mabanga akomeye yashyize iherezo ku rukundo rwe na Diamond atari yarigeze ahishura.
Tanasha aragira ati: “Nshuti mugabo wanjye wa 2023…dushobora kubakana ahazaza hacu, ariko uzirikane ko ntari gukina umukino, waba uri uwanjye cyangwa utari we.”
Tanasha asa n’ugira inama umukunzi we yagize ati: “Nubona umukobwa agukinisha, ni byiza kumubwira uti ‘Urabeho’ cyangwa ukamubwira uti ‘nsezera nanjye ngusezere. Niba umukobwa akoherereje emoji y’umutima cyangwa amaso, ni ngombwa kumusubizanya emoji zuje amahoro cyangwa ukamuhagarika burundu.”
“Niba umugore akubwiye ko agushaka, ni byiza kubwira umukunzi wawe ko nawe umushaka, niba utabishaka, mubwire uti ‘ibihe byiza’, ntugakine imikino nk’iyo, ubaha urukundo rwawe kandi ndagusezeranya ko tuzatekana.”
Tanasha agaruka kuri Diamond yavuze ko “ku ikubitiro yashakaga kuvuga mu magambo make ko impamvu yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Mondi, ni uko inshuti ye itigeze yubaha urukundo rwabo ahubwo igahitamo kurarikira abandi bagore.”
Impamvu Tanasha yagaragaje nk’iyatumye atandukana na Diamond ni na yo Zari wahoze ari umugore we yagaragaje mbere y’uko batandukana, ngo kuko Diamond yamwubahukaga binyuze muri Wema Sepetu na we bakundanye.

6 Responses
Diamond ntiyigeze aha agaciro urukundo rwacu_Tanasha Donna
Ubuvugizi Ku bana bacikirije amashuri?????

Muraho neza nitwa david
Ariko ngewe
Mbona abakobwa bamwenabamwe batareba
Kuko baramutse bareba
Ntabwo bakirukira diamond kuko ntarukundo
Agira ahubwo agira irari uwomva afite irari nawe yamusanga bakarimarana.murakoze