Umuhanzi Diamond Platnumz yihanangirije abakomeje gukoresha imvugo zireshya umuhanzikazi Zuchu ikigamijwe ari ukumutereta.
Diamond yavuze ko abantu benshi batandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga,ko bakomeje gukoresha imvugo nkarishyarari bagamije gutwara umutima w’uyu mukobwa.
Hari uwamwandikiye agira ati” Mutima wanjye n’ubyuka tuvugane nkubwire icyo nkutekerezaho.” Ubu butumwa ngo Zuchu akibubona yahise abibwira Diamond rugikubita atangira kwamagana abashaka kumwigarurira.”
Diamond atangaje ibi mu gihe umubano we na Zuchu ukomeje kuvugwa ko urimo gufata indi ntera, nyamara aba bombi ntibakunze kubyerura ahubwo usanga birimo ubwiru ariko ibimenyetso bagaragaza nibyo bituma abenshi bashimangira ko bari mu rukundo rushyushye.
Kimwe mu bishimangira umubano wabo, ni nk’igihe bahurutse guhurira ku rubyiniro mu bitaramo bya WASAFI bagasomana by’imbitse imbere y’imbaga, ndetse n’impano zitandukanye aba bombi bakomeje guhana.


