Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa ‘Les Bleus’, Didier Deschamps, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’umunya-Kazakhstan impamvu atajya ahamagara Karim Benzema.
Hari mu kiganiro Didier Deschamps yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar cya 2022 Ubufaransa bwatsinzemo Kazakhstan ibitego 2-0 ku Cyumweru.
Umutoza w’Ubufaransa yatunguwe cyane no kubazwa izina Benzema muri kiriya kiganiro n’itangazamakuru.
Asubiza umunyamakuru yagize ati: “Oya. Na hano koko? Tugomba kurangizanya n’ikibazo cyabanje. Nzi neza ko hari uwagutumye kukubaza iki kibazo, mu by’ukuri ni umunyamakuru w’Umufaransa.”
Didier Deschamps yirinze kugira icyo atangaza ku mpamvu ituma adahamagara uriya rutahizamu umaze igihe kirekire yitwara neza mu kipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
Kuva mu myaka itanu ishize Karim Benzema ntabwo arahamagarwa mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa, nyuma y’amahano yagaragaye yo gushyira hanze amashusho ya Mathieu Valbuena bakinanaga ari gusambana.
Benzema ni we washinjwe gushyira hanze ayo mashusho, birangira agizwe igicibwa mu kipe y’igihugu n’umutoza Didier Deschamps.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


