Diego Armando Maradona wabaye rutahizamu ukomeye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020, yapfuye azize indwara y’umutima.
Aya makuru yemejwe n’ibitangazamakuru byo muri Argentine, avuga ko Maradona yaguye iwe mu rugo, nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize ibitaro byamwitagaho bimwohereje mu rugo.
Maradona utazibagirana mu mateka y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi, azwiho guhesha Argentine iki gikombe mu 1986, ibikesha igitego kirimo icyo yatsindishije ikiganza, cyahawe izina rya ‘Hand of God’.
Maradona yakiniye amakipe nka Boca Juniors iri mu cyiciro cya mbere muri Argentine, akinira FC Barcelone yo muri Esipanye na Napoli yo mu Butaliyani.

Yapfuye afite imyaka 60 y’amavuko.
Hand of God (Ikiganza cy’Imana)
Iki ni igitego Diego Maradona yatsinze u Bwongereza tariki ya 22 Kamena 1986 ku munota wa 51 w’umukino, cyakurikiwe n’ikindi yatsinze ku wa 55. Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryari rigeze muri ¼, Argentine isezerera u Bwongereza ibutsinze 2 kuri 1 cya Gary Lineker.
Iki gitego (Hand of God) cyababaje abakunzi b’ikipe y’u Bwongereza, Maradona yagitsinze ubwo umupira waterwaga mu kirere hafi y’izamu, we zamukana mu kirere n’umuzamu Peter Shilton wamurushaga uburebure. Maradona yafashe icyemezo cyo gukoresha ikiganza cy’ibumoso kugira ngo atange Shilton umupira, biramukundira, atsina igitego.
Ubwo yamaraga kugitsinda, yahise yirukankira ku musifuzi wo hagati, Ali Bennaceur wo muri Tunisia ndetse n’uwo ku ruhande, kugira ngo igitego bacyemeze bataramenya amakosa yabaye. Baracyemeje, ibyishimo biba byinshi ku bafana ba Argentine no kuri nyir’ukugitsinda.
Igitego cyitiriwe ikiganza cy’Imana
Nyuma y’umukino ubwo impaka kuri iki gitego zari zikomeje, Maradona yaje kwemera ko umupira wagiye mu izamu yawukojejeho umutwe n’ikiganza, ariko nta cyo byari guhindura ku nsinzi ya Argentine.
Nyuma y’imyaka igera kuri 19 atsinze iki gitego, Maradona yageze mu Bwongereza, umunyamakuru amubaza niba yasaba imbabazi Abongereza ku bw’igitego cy’ubujura yabatsinze.
Yasubije ko bitashoboka kuko n’ubundi atahindura amateka yabaye mu 1986. Ati: “Ariko igitego kiracyari igitego, Argentine yegukanye igikombe cy’Isi ndetse nabaye umukinnyi mwiza ku Isi.”


