DJ Arif Cooper yaguye ku rubyiniro ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Umuvanzi w’imiziki (DJ), ukomoka muri Jamaica, Arif Cooper wamamaye mu myidadaduro nk’umunyamakuru ndetse n’umuririmbyi yaguye hasi ubwo yari ku rubyiniro ahita apfa.

Yituye hasi ubwo yari ari gucuranga kuri uyu wa 5 Werurwe 2023, mu birori byabereye i wabo muri Jamaica nyuma y’iminota mike ahita ashiramo umwuka.

Cooper watangiye kuvanga imiziki mu mwaka w’1991, aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba ariho anamenyekanira atangira kuzajya acuranga mu tubyiniro dutandukanye.

Yari umunyamakuru ku gitangazamakuru cya RJR, kikaba ari nacyo cyihutiye gutandaza inkuru y’urupfu rwe.

Nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwe, Sean Paul bakoranye bya hafi mu bitaramo bitandukanye yagize ati “Imana ni yo ibizi, sindizera iby’inkuru nabyutse numva. Hari indirimbo nyinshi nakoranye na we. Inshuti n’umuryango we bakomeze kwihangana.”

Ni agahinda gakomeye mu bakunzi b’umuziki muri Jamaica nyuma y’uko uyu mugabo apfuye, kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye yikubita hasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *