DJ Brianne, umwe mu bakobwa bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko amaze igihe ahanganye n’ingaruka z’ahahise he, aho yigeze kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi.
Uyu mukobwa yemeza ko nyuma yo kwakira agakiza no gutangira kwivuza, yabashije kureka ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yagiye abyishoramo bitewe n’ikigare, ariko nyuma aza gusanga bitajyanye n’icyerekezo yifuzaga mu buzima.
Nyuma yo kubatizwa, yakomeje kunywa inzoga n’itabi, ariko uko iminsi yagiye ishira, yaje kubona imbaraga zo kubireka.
Yagize ati: “Intambara n’ubu nkirwana ni iy’ahahise hanjye, ariko sinshaka ko ahahise hanjye hantera gukuka umutima ku hazaza.”
Yongeyeho ko yafashe icyemezo cyo kwivuza, aho abaganga bamufashije kubona imiti n’inama zagize uruhare mu rugendo rwe rwo guhinduka.


