DJ Cuppy ukorana n’ibyamamare nka Jay-Z aracuranga mu gitaramo kiraririmbamo Butera Knowless i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare muri muzika Florence Ifeoluwa Otedola uzwi ku izina rya Dj Cuppy ukomoka mu gihugu cya Nigeria, umukobwa umaze kwamamara ku isi kubera umwuga we, ari mu mujyi wa Kigali hamwe n’ikipe y’abantu 21 aho baza gutaramana na Butera Knowless mu gitaramo afite kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama i Kigali.

cupp
Uri hagati ni DJ Cuppy ubwo yagiranaga ibiganiro n’abanyamakuru

 
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015 mu Kigali Serena Hotel, DJ Cuppy yatangaje ko yageze i Rwanda ku bw’igikorwa arimo cyo kuzenguruka mu bihugu bisaga 8 byo muri Afurika.
By’umwihariko akaba avuga ko umwuga we utari uw’ejo ko yakunze akazi ko kuvanga imiziki no gutunganya indirimbo akiri muto ahanini akaba nta bandi baterankunga yari afite uretse umuryango we.
dl
DJ Cuppy umaze kuba icyamamare ku isi

 
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko azava mu Rwanda akomeza mu bindi bihugu mu gikorwa bise “Dj Cuppy Takes Africa” muri ibyo bihugu 8 hose akazajya ahakorera ibitaramo n’abahanzi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2015, DJ Cuppy akaba ari bucurange mu gitaramo kiraza kuririmbwamo n’umuhanzikazi Butera Knowless, akaba ari bucurangire muri “ People Dance Venue” akabyiniro gaherereye mu mujyi wa Kigali (Kacyiru) mu gitaramo cyiswe “Dj Cuppy Takes Rwanda”.
DJ-Cuppy-Guardian-Life-2
Mu gihe ashishikariza abanyarwanda kuza kwihera ijisho muri icyo gitaramo, Dj Cuppy avuga kandi ko yari afite inyota yo kuba yaza gucurangira mu gihugu cy’u Rwanda.
DJ Cupp n’itsinda ry’abantu basaga 21 bari kumwe bamaze kuzenguruka ibihugu 7 (Nigeria, Senegal, Ghana , Kenya, Tanzania, Uganda ,Rwanda) ngo akaba azasoreza muri Afurika y’Epfo.
cuppy
Mu mwaka ushize wa 2014, DJ Cuppy niwe wacuranze mu birori byo gutanga ibihembo (MTV MAMAs), kubera ubwiza abona muri uwo mwuga, asoza ashishikariza abanyarwandakazi gukunda uwo mwuga abasaba kutisuzugura mu mwuga runaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *