a1e791-20230925-somali-pm-visit13-600

Donald Trump aravuga ko adashaka Abasomali muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adashaka abimukira bo muri Somaliya muri Amerika, abwira abanyamakuru ko bagomba “gusubira aho baturutse” kandi ngo “igihugu cyabo ntabwo ari cyiza kubera impamvu”.

Ku wa Kabiri, mu nama y’abaminisitiri yagize ati: “Simbashaka mu gihugu cyacu, ndababwiza ukuri.” Trump yavuze ko Amerika “izagenda iba nabi niba dukomeje kwakira imyanda mu gihugu cyacu”.

Amagambo ye asebanya nk’uko BBC ivuga, yaje mu gihe abashinzwe abinjira n’abasohoka bavugaga ko biteguraga gukora umukwabu mu gice gituwe cyane n’Abasomali muri Minnesota.

Mu gusubiza, Minisitiri w’Intebe wa Somaliya yavuze ko ataha agaciro ibitekerezo bya Trump anasaba ko byakwirengagizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *