Dore ibintu ukwiye gukora mbere yo koga amazi akonje

Sangiza iyi nkuru

Koga umubiri biri mu bintu bituma umuntu agira ubuzima bwiza, gusa Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zigira inama abantu bakunda koga amazi akonje bagahita bayitera ku mubiri wose.

Uyu munsi Bwiza twifujuje kugusangiza ibintu ukwiye kwitaho mbere gato y’uko witera amazi akonje ku mubiri wawe mu gihe uri muri dushe uguye koga.

Mu gihe ugiye gukaraba umubiri ukoresheje amazi akonje, ikintu cya mbere ukwiye gukora ni uko ugomba gukora siporo zoroheje zitananiza umubiri kugira ngo umubiri utangire gushyuha.

Kandi si byiza koga amazi akonje ngo uhite woga ashyushye ako kanya kuko nabyo bigira ingaruka zitari nziza ku mubiri kuko uba wamenyereye ingano runaka y’ubushyuhe buri muri ayo mazi.

Na none kandi si byiza guhita witera amazi akonje ku mubiri ngo uhite uyitera ku bice by’umubiri bitamenyereye imbeho, urugero nko guhita witera amazi ku mugongo si byiza kuko umubiri uhita wikanga. Ibyiza ni uko mu gihe ugiye koga amazi akonje ukwiye kubanza kuga nk’ibirenge, amaboko cyangwase mu mutwe.

Gukaraba amazi akonje utabanje gukora ibyo byose tuvuze haruguru bishobora gutuma umubiri wawe ufatwa n’indwara y’umutima ikunze guhitana abatari bake ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *