Iyo umugabo n’umugore basezerana bavuga indahiro ko bazabana haba mu byishimo n’umubabaro ariko iyo bamaze kubana usanga hari zimwe mu ngeso zibangamira undi zikaba zanatuma batandukana.
Izi ngeso tugiye kubabwira kandi zishobora no gutuma umugabo atinya kujya mu bandi atinya ko bamuvugaho, no mu rugo kandi usanga bigira ingunge kugira ngo batavugwaho cyangwa se bakaba inganzwa.
1.Kunyara ku buriri: Ubundi abahanga bavuga ko umuntu wese unyara ku buriri afite imyaka irenze 14 aba afite uburwayi, noneho tekereza kuba uri umugabo ukaba ukinyara ku buriri nk’abana. Iyo ngeso cyangwa ubu burwayi butuma ahora yitekerezaho, akagira ipfunwe mu bandi rimwe na rimwe umugore we akaba yanamusenda kandi abaye ari umufashije akivuza yakira.
2.Umwanda: Hari umugabo ushobora kumara amezi atariyuhagira umubiri wose kandi akora imirimo akabira ibyuya, agatera akabariro, agakora n’ibindi bitandukanye. ugasanga inkweto ze ziranuka na we yakwicara mu bandi ukumva bitameze neza.
Bene aba bagabo nabo bigera aho ugasanga bariheza ahantu hamwe na hamwe cyangwa se umugore we agahora amufata nk’udafite agaciro imbere ye no mu bandi.
3.Ubusambo: Aha ho nta kuvuga byinshi, niba uri umugabo ukumva ko ugomba kugera ibitekwa cyangwa ibyaruwe rwose ni ikibazo. Hari n’abasaba ibyaraye, hari abataha bamaze kurya muri resitora, ababarira inyama ku mugozi,….
4.Ubusambanyi: Umugore n’ubwo wamuha ibyo yifuza byose ariko ukaba umuca inyuma ntabwo azishima, uko agenda abona bikabije ageraho na we akaguca inyuma noneho urwanyu rukaba rusenyutse gutyo cyangwa akakurekera uburenganzira bwawe ubundi akigendera. Iyo usambana cyane ukaba iciro ry’imigani hari abantu na we utinya kwegera kubera uruvugo rwa buri munsi.
5.Gukorakora: Aha turavuga ubujura, ako ubonye kose ukaba uribye, ukwizeye wese mu kandi kanya ugasanga uramwibye, mu rugo umugore yashyira isakushi hasi ukaba uramwibye, iby’urugo binatunze abana bawe ugasubira inyuma ukaba urasahuye. Iyi ngeso nayo isenya urugo kandi ikanaguheza mu bandi.
Ingeso ni nyinshi ariko burya wirinze icyatuma ibirebana n’amabanga yo mu buriri bitagenda neza ndetse no ku meza bikaba bimeze sawa, urugo ntirushobora gusenyuka. Ikindi kandi kugirana ikiganiro n’uwo mwashakanye, mwiga ku mishinga igamije iterambere ry’urugo ndetse haba hanavutse ikibazo mukagishakira umuti nibyo byubaka.


