Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko gutinda guhabwa serivisi mu nzego zitandukanye biri mubitiza umurindi itangwa rya ruswa. Abaturage bavuganye na RBA bavuga ko iki kibazo kiri muri serivisi zikurikira: Serivisi z’ibyangombwa byo kubaka,ubutaka,gahunda zo gutoranya abahabwa inkunga zo kurengera abatishoboye,itangwa ry’amasoko ya Leta,ndetse n’abatwara ibinyabiziga mu mihanda. Bamwe muribo banga gutanga amakuru batinya kwiteranya. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa muri politiki n’amategeko bigamije kurwanya no kurandura icyaha cya ruswa ngo haracyari intege nke mu gutanga amakuru mu nzego zitandukanye cyane cyane abaturage n’Inzego z’abikorera kandi hari itegeko rirengera uwatunze agatoki ruswa. Ati “Amategeko arahari n’inzego zirahari ariko uburyo bishyirwa mu bikorwa ni ho hagomba kurebwa. Ikindi cyuho gikomeye ni uburyo bw’imyumvire y’abaturage yo kwihanganira ruswa hari aho iyo myumvire igomba guhinduka niba umuntu yagombaga guhabwa serivisi akibwiriza agataga ruswa wenda ayitanze kubera ko bayimusabye cyangwa atabonye serivise nziza ariko no kumva wamenye amakuru ya ruswa ntuyatangaze ni ukwihanganira ruswa abantu bose bakagombye cyane abavunga ngo ntiteranya cyangwa ngo ntibazi aho batanga amakuru.” Gutanga amakuru kuri ruswa abakozi ba leta ni bo batanga amakuru ku kigero gishimishije cya 81%, imiryango itari iya leta, abikorera, itangazamakuru n’abaturage akaba ari bo batanga amakuru ku kigero cyo hasi kiri kuri 18,8% . Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwifatanije n’ibihugu by’Afurika kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa. Mu bihugu 180 byo ku isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 52 mu kurwanya ruswa, ku mwanya wa 5 muri Afurika no kumwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

12 Responses
Dore serivisi bamwe mu b’ i Kigali bavuga ko batangaho ruswa ngo zihutishwe
Mumugi wa kigali bigaragara ko ruswa yahawe intebe! hari agatsiko kashyizweho na MPABWANAMAGURU VICE MAYOR wumugi muri service yubutaka no muri service yibyangombwa byo kubaka! ashobora kuba abonamo icyacumi! kandi nikuvakera agikora muri izo service nabwo yaryaga ruswa!

Ahamuratubeshya ruswa nuyivuze bamuhiga kurusha uwayiriye? nuturere tujya tuza kumwanya wambere kontacyobarahindura?kudatanga amakuru nuko nabobayaha batagira ibanga?

Ruswa irahari mu guhabwa ibyangombwa byo kubaka ntago bishobora ko wabona ibyangombwa cya kuvugurura udatanze ruswa hasohotse itegeko ryemerera abantu begereye Imihinda kuvugurura ariko hari abandi ba byangiwe bitewe na ruswa mudufashe mu minjiremo agafu???

ruswa irakabije mu byangombwa byo kuvugurura mudufashe mutubwirire ababishinzwe boroshye pe kuko birakabije

Muri FDA,ntiwapfa kubona icyangombwa cyo gukora pharmacie yaba iy imiti y amatungo cg iy abantu,niyo wujuje ibyangombwa service baragutinza mpaka urushe ukibaza niba hari akandi kazi ababishinzwe bagira bikakuyobera,kubera ubikeneye ubwo umenya icyo gukora bikava munzira.