Dore uko ibiciro by'ifaranga ry'u Rwanda bihagaze ku igura n'igurisha

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi usanga abantu bamenyereweho gukora akazi ko kugura cyangwa kugurisha amafaranga y’amanyamahanga ngo bayavunjemo andi bashaka (Abavunjayi) bakoresha ibiciro bitagenwe na banki nkuru y’igihugu, aho usanga akenshi ifaranga rikoreshwa cyane nk’idorari barihenda ku muntu uba atabisobanukiwe.
Ni muri urwo rwego haba hari ibiciro by’ifaranga cyane cyane ku mafaranga yo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’amafaranga akoreshwa mu rwego mpuzamahanga nk’Amayero, Amadolari n’andi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibiciro bitangwa na Banki nkuru y’igihugu y’u Rwanda by’amwe muri ayo mafaranga akoreshwa cyane mu karere ndetse no mu yakoreshwa mu rwego mpuzamahanga, ku igurwa n’igurishwa rya yo ku isoko.
Iyero 1 rigura amanyarwanda 974.573 rikagurishwa 994.063 naho ayo umuntu atagomba kurenza akaba ari 984.318
Idolari 1 rigura 825.560 rikagurishwa 842.069
Ipawundi 1 rigura 1,064.02 rikagurishwa 1,085.30
Ishilingi rya Tanzania 1 rigura 0.369 rikagurishwa 0.376
Ishilingi 1 rya Uganda rigura 0.229 rikagurishwa 0.233
Ifaranga ry’u Burundi 1 rigura 0.474 rikagurishwa 0.484
Ishilingi rya Kenya 1 rigura 8.007 rikagurishwa 8.167
Tubibutse ko ibi biciro ari mu manyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *