Dosiye: Ese nyiri Golf Eden Hotel yaba yarahatiraga abakozi gusambana n’abakiriya?

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi hacicikanye inkuru ivuga ko Mugambira Aphrodise yahatiraga abakobwa bamukorera muri Hoteli Golf Eden Rock kuryamana ku ngufu n’ abakiliya.
Mu iperereza ryigenga Bwiza.com yakoze mu rwego rwo kumenya amakuru ajyanye n’ibyo Mugambira Aphrodis nyiri Hoteli Golf Eden Rock avugwaho, twaganiriye n’ abantu batandukanye bafite amakuru ku mikorere rusange ya Golf Eden.
Golf
Abantu 11 barimo abakozi, n’ abahoze bakorera Golf Eden, 9 bose bemeza ko Mugambira yaba arengana kuko ngo batigeze babona ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko uyu nyir’ ubwite yahatiraga abakozi be b’ abakobwa gusambana n’abakiriya.
Abo 9 (bahakora, n’ abasezerewe) bahuriza hamwe bagira bati:” Ikibazo twari tuzi ni ikijyanye n’ amasezerano ariko nacyo cyagendaga gikemuka kuko abo cyahangayikishaga baganaga serivisi zibishinzwe bigakemuka”.
Kuri iyi ngingo rero, abandi bakozi 2 ni abirukanwe umwe ari we Niyibigena Jacqueline, amakuru atugeraho akaba avuga ko bari bafite imyitwarire itari myiza mu kazi binavugwa ndetse ko aribo bagiye bagira uruhare rukomeye mu kurega nyiri Golf Eden, Mugambira Aphrodis.
Mu gusesengura, benshi bibajije impamvu aba bakobwa bategekwaga kuryamana n’ abakiliya bakabyemera ntibabimenyesha inzego z’ umutekano bamara kwirukanwa bakabona kubivuga.
Inkomoko y’ ibyavuzwe kuri Mugambira na Hoteli ye
Iri perereza rya Bwiza.com, ribona ko ipfundo rya byose ari Niyibigena Jacqueline , uyu mukobwa yari ashinzwe kwakira amafaranga muri Hoteli Golf Eden.
Bijya gucika yahawe ikiruhuko, ngo asabwa kugarura amafaranga yari amaze guhomba ntiyabikozwa ahubwo ahitamo gukwirakwiza amakuru.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko Niyibigena Jacqueline yahagaritswe mu cyumweru cya mbere cya Kanama, nyuma yo gukorerwa igenzura bagasanga abura amafaranga agera ku bihumbi 30,900 muri Gicurasi, n’ibindi 16,200 muri Kamena 2016.
Ibi ngo byatumye asabwa gufata ikiruhuko akazagaruka ayazanye cyangwa akazajya ayakatwa buhoro, ntiyabyemera ahitamo kujya kurega ku Karere.
Gusa igitangaje muri ibi bishobora kugereranywa no guharabika Mugambira Aphrodis, twasanze uyu Niyibigena Jacqueline wari ushinzwe ububitsi akaza guhura n’ igihombo gito ntabyumve kimwe n’ umukoresha, agahitamo kubanikira.
Aha rero umuntu yakwibaza aho Jacqueline yarahuriye n’ amakuru avuga ko abakiliya basambanyaga abakozi(les serveuses) mu gihe ntaho yarahuriye nabo cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku buyobozi bw’Akarere na Polisi ni inkuru nshya
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yari yatangarije IGIHE ko icyo gutegeka abakozi gusambana n’abakiliya batakizi ahubwo ko icyo bazi ari ibaruwa bandikiwe n’umwe mu bakobwa wakoraga muri Hoteli Golf Eden Rock, asaba kurenganurwa akishyurwa ibyo yemererwa n’amategeko.
Yagize ati: “ Uwatwandikiye ntabwo yigeze atubwira ko yategekwaga gusambana n’abakiliya, yavugaga ko yamwirukanye adakurikije amasezerano, iyi dosiye twayihaye ushinzwe umurimo mu Karere ari mu mahugurwa araza uyu munsi atangire kugikurikirana.”
Akomeza avuga ko yavuganye n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere kugirango batangire iperereza kuri icyo kibazo ndetse banarebe niba koko Mugambira akoresha abakozi ntabahembe.
Kugeza magingo aya, Mugambira Aphrodis yaraburanye asaba kuburana ari hanze ariko akaba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *