Dosiye: Umurundi Joseph Birori wize i Burayi bwa mbere yagororewe kwicwa amanitswe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo guhabwa  amahirwe  adasanzwe n’ abakoloni bategekaga Congo-Belge, Ruanda – Urundi yo kujya gukomereza amashuri ya Kaminuza mu Burayi mu gihugu cy’ u Bubiligi, umurundi Joseph Birori yaje kumanikwa ashinjwa kugambanira umwana w’ umwami Louis Rwagasore.
Amakuru atangwa n’ abakambwe bakiriho bazi amateka y’ u Burundi bemeza ko  Joseph Biroli yamanitswe ku karubanda ku itariki ya 15 Mutarama 1963 ahagana mu saha ine n’ igice (10h30’), kuri Stade ya Gitega.
Mu gihe abakurikiranira hafi amateka ya politiki y’ u Burundi bemeza ko ubu bwicanyi bwateguwe na   Lt.Gen Michel Micombero wifuzaga kuba perezida  mu rwego rwo kwikiza abantu b’ intiti yafataga nk’ imbongamizi z’ ubutegetsi bwe.
Ntabwo ari Joseph Birori we nyine wishwe n’ ingoma z’ igitugu mu Burundi kuko kenshi zagiye zibasira abanyabwenge zitwaje politiki y’ amoko, intara n’ ibindi bifitanye isano.
Joseph Birori yabayeho ate ?
Joseph Biroli yavukiye mu Burundi, mu Ntara ya Kayanza, ku itariki ya 28 Gicurasi 1929 ahigira amashuri abanza ayisimbuye ayigira muri Groupe Scolaire d’Astrida (Butare, au Rwanda).
Mu mwaka w’ i 1949 nibwo ubutegetsi bw’ ababiligi bwamuhaye mahirwe yo kujya gukomeza kaminuza iwabo arangiza afite amanota yo hejuru mu ishami rya politiki muri kaminuza ya INUTOM  mu Ntara ya  Anvers.
Muri Nzeli 1956, Joseph Birori yiyandikishije muri Université catholique de Louvain (UCL)  naho arangiza afite amanota meza cyane mu ishami ry’ ubukungu.
Nyuma yaho yitabiriye amahugurwa atandukanye muri kaminuza zikomeye ku isi nka Oxford College ndetseb na Harvard muri  1957  amara amezi 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Congo-Belge yaje kwitwa Zaire imaze kubona ubwigenge muri 1960, Birori yagarutse mu Burundi ashinga ishyaka PDC (Parti Démocrate Chrétien) afatanyije n’ abavandimwe be  Jean Baptiste Ntidendereza na  Louis Barusasiyeko.
Ni muri uru rwego yagiye ayoboye itsinda ry’ Abarundi mu biganiro by’ ubwigenge byabereye i Buruseli muri Nzeli 1960.
Gusa ntibyaje koroha kuko Joseph Birori yaje gushinjwa kugambanira  intwari yaharaniriye ubwigenge bw’ u Burundi Prince Rwagasore mu Ukwakira 1961 akatirwa igifungo cya burundu.

BIRORI 1
Joseph Birori wabaye umurundi wa mbere w’ intiti

Igihe u Burundi bwabonaga ubwigenge muri  Nyakanga 1962, yari muri Gereza ubwo Guverinoma yari iyobowe na UPRONA yahise itegura urubanza bushyashya itegeka ko abantu bafungiwe kugira uruhare mu kwicisha Louis Rwagaso0re bicwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dosiye: Umurundi Joseph Birori wize i Burayi bwa mbere yagororewe kwicwa amanitswe
    Nibaz ko yahanw hisunzw ico itegeko ryavug icogih knd ndizer ko atarenganijw.

  2. Dosiye: Umurundi Joseph Birori wize i Burayi bwa mbere yagororewe kwicwa amanitswe
    Nibaz ko yahanw hisunzw ico itegeko ryavug icogih knd ndizer ko atarenganijw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *