Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye iregwamo umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar, nyuma y’icyumweru yari amaze akorwaho iperereza.

Ni nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeri akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi, anasanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Uyu mugabo umaze icyumweru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, “akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze”, nk’uko byemejwe na Dr Murangira B. Thierry uvugira RIB.

Ni icyaha gifitanye isano no kuba Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abari n’abategarugori yirukanwa muri shampiyona Nyafurika ya Volleyball yaberaga i Kigali mu minsi yashize.

Byari nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isanze u Rwanda rwarakinishaga muri iriya mikino abakinnyi bane b’abanya-Brésil, nyamara rwarabahaye ubwenegihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba barimo uwitwa Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bagaragajwe nk’abatujuje ibisabwa mbere gato y’umukino u Rwanda rwari rugiye guhuriramo na Senegal mu cyumweru gishize.

Nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gusezererwa muri ririya rushanwa, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yatangije iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ibirego u Rwanda rwashyizweho na FIVB.

Mu gihe Castar yaba ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, agahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya Frw miliyoni 3 ariko itanarenze Frw miliyoni 5.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Igihano hiteganyijwe ni igifungo cg amande. Umucamanza ahitamo igihano amaze kwitegereza ibijyanye nicyo cyaha: icyabimuteye, icyo yari agamije, inyungu zari zitezwe n’ungaruka zacyo

  2. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Igihano hiteganyijwe ni igifungo cg amande. Umucamanza ahitamo igihano amaze kwitegereza ibijyanye nicyo cyaha: icyabimuteye, icyo yari agamije, inyungu zari zitezwe n’ungaruka zacyo

  3. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Nubundi c ko yaharaniraga ibyishimo ni shema ry abanyarwanda muri rusange bamureka

  4. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Nubundi c ko yaharaniraga ibyishimo ni shema ry abanyarwanda muri rusange bamureka

  5. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Basebeje igihugu biteye isoni ni nabihanirwe byintangatujyero.kuko imbere tuzacyira amarushanwa menshi.nabandi barebereho kandi commetee yose yegure kuko bararebereye cyane amanyanga akorwa.inda nini tuyime amayira noho ubundi igihugu cyacu cyizaseba.murakoze

  6. Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Basebeje igihugu biteye isoni ni nabihanirwe byintangatujyero.kuko imbere tuzacyira amarushanwa menshi.nabandi barebereho kandi commetee yose yegure kuko bararebereye cyane amanyanga akorwa.inda nini tuyime amayira noho ubundi igihugu cyacu cyizaseba.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *