Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uwitwa Kazungu Denis wagejejwe mu Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere taliki 12 Nzeri 2023, hamenyekanye amakuru ko dosiye y’uyu musore yagejejwe mu Bushinjacyaha.Ibyaha akurikiranyweho harimo ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kazungu inkuru ye yasakaye mu cyumweru gishize nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ayo makuru ko mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe akagali ka Busanza ariho yakorereye iryo bara.
Havuzwe ko uyu kazungu yishe abantu benshi akabambura yarangiza akabataba mu cyobo yacukuye mu gikoni cyiri aho yari acumbitse.Abaturage bakomeje gusaba ko mu gihe yaba agiye kuburana byazakorerwa mu ruhame aho ucyekwaho ibi byaha yabikoreye.
Igihe Kazungu yatabwaga muri yombi,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko Kazungu aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”


