Dosiye ya Muhizi ‘wabeshye’ Perezida Kagame yashyikirijwe ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Muhizi Anatole ukurikiranweho ibyaha birimo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe ubushinjacyaha, akaba ayihuriyeho n’uwitwa Rutagengwa Jean LĂ©on n’umugore we Nibigira Alphonsine.

Mu minsi ishize ni bwo Muhizi yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya Perezida Paul Kagame ko yambuwe ku ngufu inzu ye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), akamusaba kumurenganura.

Hari mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriraga mu karere ka Nyamasheke ho mu ntara y’Uburengerazuba, ku wa 27 Kanama.

Icyo gihe Muhizi yamusobanuriye ko muri 2015 yaguze inzu iherereye ku Ruyenzi ho mu murenge wa Runda w’akarere ka Kamonyi, akayigurira imbere ya noteri w’umurenge wa Runda.

Iyi nzu ngo yari ifite ibyangombwa byose, ndetse Muhizi ahabwa n’icyangombwa cya RDB cyerekana ko itari mu ngwate. Icyo gihe kandi ngo ikigo cy’ubutaka mu Rwanda cyemereye Muhizi kugura iriya nzu kubera ko nta kibazo yari ifite.

Yavuze ko ibibazo byavutse ubwo yari yamaze kwishyura iriya nzu bageze muri ’mutation’, kuko BNR yategetse ikigo cy’ubutaka kumwima ibyangombwa byayo, ku mpamvu y’uko Rutagengwa yari umukozi wa BNR, hanyuma bikaza kurangira yibye iriya Banki Nkuru y’Igihugu.

Muhizi yibukije Perezida Paul Kagame ko yari yarigeze kumugezaho ikibazo cy’uriya nzu ubwo yari mu karere ka Musanze, birangira Umukuru w’Igihugu agishinze uwitwa Dr Alvera watanze icyizere cyo kuba mu minsi itatu iriya nzu yari kuba yamwanditsweho gusa birangira nta gikozwe.

Yavuze ko yaniyambaje izindi nzego zirimo urw’umuvunyi n’akarere ka Kamonyi ngo arenganurwe, gusa uwo agezeho wese akamugira inama yo gusenga bijyanye n’uko bose babonaga arengana.

Yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: “Abo mumpa Nyakubahwa Perezida barushwa imbaraga na BNR, ndabagana ahubwo bakambwira ngo ngende nsenge ukagira ngo umuntu udasenga akwiye gutwarwa ibye.”

Nyuma y’uko RIB yari imaze guta muri yombi Muhizi, Dr Murangira Thierry usanzwe ari Umuvugizi wayo yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uriya mugabo yabeshye, ahubwo ko yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo.

Iperereza ngo ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa yari yarafashe muri BNR.

Uyu wahoze ari umukozi wa BNR nyuma ngo yaje kongera kuyitangaho nk’ingwate kwa Muhizi mu byitwa Banki Lamberi, nyuma iperereza ryerekana ko Rutagengwa n’umugore we Nibigira Alphonsine bakoresheje inyandiko mpimbano ivuga ko batasezeranye kugira ngo babangamire cyamunara y’inzu cyangwa ninaramuka ibayeho nibura bizatume hari igice cy’umugore gisigara.

Kuri ubu uko ari batatu bose barafunze mu gihe hagitegerejwe ko bagezwa imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dosiye ya Muhizi ‘wabeshye’ Perezida Kagame yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Ariko mudusobanurire ikinyarwanda: barafunze # barafunzwe :yes nibaryozwe amanyanga yabo

  2. Dosiye ya Muhizi ‘wabeshye’ Perezida Kagame yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Ariko mudusobanurire ikinyarwanda: barafunze # barafunzwe :yes nibaryozwe amanyanga yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *