Dr. Bakili Muluzi ni umunyapoliki wabaye Perezida wa Malawi kuva mu 1994 kugeza mu 2004, akaba umwe mu bantu banditse amateka muri iki gihugu bitewe n’amagambo ashukashuka abaturage.
Ubwo yiyamamarizaga manda ya mbere nk’Umukuru w’Igihugu mu 1994 nk’uko ibitangazamakuru nka Malawi 24 bibyemeza, Dr. Bakili yasabye abaturage bose kumutora, bakamugeza ku ntsinzi.
Yababwiye ko mu gihe bamutora agatsinda, azagurira buri muturage wa Malawi, umuguro (pair) umwe w’inkweto. Abaturage bamugiriye icyizere, maze baramutora nk’uko yabyifuzaga, aba Umukuru w’Igihugu.
Dr. Bakili ntabwo yasohoje isezerano yari yahaye abaturage. Ubwo hibazwaga impamvu atarisohoje, yasubije ko atabasha kumenya uburebure bw’ikirenge cya buri muturage, ngo amenye nimero y’inkweto yamukwira.
Yarabajije ati: “None nzi ingano y’inkweto za buri Munyamalawi?”
Gusa n’ubwo Dr. Bakili yabeshye abaturage, ntabwo byatumye batamugirira icyizere no kuri manda yakurikiyeho, kuko nabwo yatsinze amatora.
Ikinyoma cyangwa se gukabya ni iturufu ikunze gukoreshwa n’abenshi mu banyapolitiki, mu gihe bahatanira imyanya itandukanye.
Iyi turufu na none yakoreshejwe na Perezida wa Malawi uriho ubu ngubu, Pasiteri Dr. Lazarus Chakwera, ubwo yiyamamazaga yasezeranyije abaturage ko ku butegetsi bwe, hazahangwa imirimo mishya miliyoni.
Gusa ubwo Perezida Chakwera yari amaze gutsinda amatora, mu Kwakira 2020 yabwiye Abanyamalawi ko iri sezerano atazabasha kurisohoza, ati: “Turabeshya kugira ngo dutsinde. Ntabwo tuzahanga imirimo miliyoni imwe.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


