DR.Congo:MONUSCO yongerewe indi manda y’umwaka

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kemeje umwanzuro wo kongera manda ya gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo).Manda nshya yongerewe izarangira ku ya 20 Ukuboza 2024.

Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo guverinoma ya DR Congo yari yarafashe icyemezo cyo gusaba ko MONUSCO yava ku butaka bwayo ndetse ikaba yari yahawe mu mpera z’uyu mwaka kuba yahambiriye utwangushye.

Impuguke n’abasesenguzi bavuga ko n’ubwo ari imwe mu nshingano ndende kandi zihenze cyane z’umuryango w’abibumbye, MONUSCO ngo ntacyo yakoze kugira ngo Abanyekongo babone amahoro.Ibi bituruka ku kuba abaturage babanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barakomeje kwicwa, bagatwikirwa bakanasahurwa nyamara iraho irebera.

MONUSCO yongerewe manda mu gihe ingabo za EAC (EACRF) ziherutse gusoza ubutumwa bwazo muri iki gihugu ,aho byari byitezwe ko zizasimburwa n’iza SADC nyamara kugeza magingo aya ntabwo biramenyekana niba zizakomeza umugambi wo kuza cyangwa se niba izi za MONUSCO arizo zizakomeza gusa kubungabunga amahoro.

Iyi manda yongerewe kandi mu gihe kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Ukuboza 2023, muri RDC habaye amatora y’umukuru w’igihugu.MONUSCO ikaba yagize uruhare mu gutanga ibikoresho bifasha abaturage gutora ,gusa haraho ngo byagaragaye ko hari abasubiye mu ngo zabo badatoye bitewe n’akajagari kagaragaye mu mitegurire y’amatora.

Ni mu gihe kandi hatanzwe agahenge mu mirwano yari ishyamiranyije FARDC n’abarwanyi ba M23 aho biteganyijwe ko kazamara ibyumweru bibiri n’iminsi itatu nk’uko byari byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *