Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), Nkosazana Dlamini-Zuma yashinze Dr. Donald Kaberuka kuyobora Ikigega cyagenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.

Itangazo AU yashyize ahagaragara ryerekana ko Dr. Kaberuka azaba ashinzwe kugenzura umutungo wa AU ushorwa mu bikorwa by’Amahoro n’Umutekano no gukusanya inkunga zagenewe ibyo bikorwa.
Uyu muryango uvuga ko guha izo nshingano Dr. Kaberuka, wahoze ayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ari ikimenyetso cy’uko Afurika ikomeje gushyira ingufu mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Kuri ubu Dr Kaberuka ari mu buyobozi bw’Inama Mpuzamahanga ku Bukungu (WEF), Mandela Institute, na Mo Ibrahim Foundation ndetse ni n’umwarimu muri kaminuza ya Harvard.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com


