Dr Gallimore arashinja Canada uruhare mu guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika, Dr Tim Gallimore arashinja Abanyamategeko b’Abanyakanada bunganiraga abashinjwa uruhare muri jenoside kuba ari bo nyirabayazana y’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bijya byumvikana hirya no hino ku Isi.

Dr Tim Gallimore yahoze ari umuvugizi w’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha. Aritegura kuzavuga ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana  kuwa 11 Mata mu kiganiro azatangira muri Canada muri Glenbow Museum Theatre ubwo mu Rwanda hazaba hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe Abanyarwana baba muri iki gihugu bazakorera imihango yo kwibuka muri Calgaly ku itariki 13 Mata muri Kaminuza ya Mount Royal.

Ku itariki 15 Mata 1994, nibwo gallimore yakiriye telephone yahinduye byinshi ku buzima bwe. Ati: “ Umugore wanjye (ni Umunyarwandakazi) yari I Quebec mu nama ubwo yabonaga amakuru ko umuryango we warimbuwe…Ndamwibuka arira kuri telephone n’ibyo twanyuzemo ngo duhangane nabyo. Twari dufite abana bato icyo gihe. Ni gute wabasobanurira ko nyirakuru yishwe gutyo gusa. Kubw’ibyo ndabyibuka neza cyane .”

Nyuma y’iyo telephone, Gallimore n’umugore we, Dr Rangira Béa Gallimore , wigisha Igifaransa muri kaminuza ya Missouri, baranditse, bakora ubushakashatsi banavuga kenshi kuri jenoside yo mu Rwanda. Uyu muryango ngo wagerageje gukira uhanga amaso ku kugarura ubuyanja no kwigisha mu rwego rwo gufasha abantu kumva bishoboka ibyabaye hagamijwe gukumira ko jenoside yasubira.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Kaminuza ya Calgary ikomeza ivuga ko Dr Gallimore yari arimo gushaka ubutabera ubwo yari umuvugizi w’umushinjacyaha w’Urukiko rwa Arusha rwafashe umwanzuro warwo wa nyuma ku manza rwaburanishije mu Ukuboza 2015 nyuma yo gukoresha akayabo ka miliyari hafi 2 z’amadolari mu gushinja abateguye jenoside.

Uru rukiko rwateze amatwi abatangabuhamya bagera ku 3,000, ariko birangira ruhamije icyaha abantu 61 gusa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu basaga miliyoni.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ubwo azaba atanga ikiganiro muri kaminuza ya Calgary ku itariki 11 mata 2019, Gallimore avuga ko ateganya kuzashyira ku mugaragaro uruhare itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagize mu gukwirakwiza poropaganda mu rwego rwo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside. Azanagaruka ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kuyihakana.

Uruhare rwa Canada mu guhakana jenoside

Dr Gallimore avuga ko uburyo bwinshi bwo guhakana jenoside bwagiye bucurirwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha bikorwa n’amatsinda y’abunganiraga abaregwa jenoside biganjemo abanyamategeko bakomoka muri Canada barimo Christopher  Black. Ati: “ Aba banyamategeko bagiye bavuga ibintu n’abaregwa ubwabo batashoboraga kuvuga mu bijyanye no guhakana jenoside yabaye, ko jenoside hari icyayiteye, kandi ko habaye jenoside ebyiri .”

Aba banyamategeko bunganiraga abashinjwa uruhare muri jenoside bo bavugaga ko habaye ibyaha by’intambara, abapfuye akaba ari inzirakarengane z’intambara hagati y’abaturage, ko habaye ubwicanyi ariko butari jenoside nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Geneve.

Gallimore akemeza ko gupfobya no guhakana jenoside byumvikana muri iki gihe ari ingaruka z’ibyagiye bitangazwa n’aba banyamategeko. Akavuga ko hari amatsinda amwe ya politiki  agendera ku byo bavugaga mu bukangurambaga bugamije guhakana jenoside hirya no hino  ku Isi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *