Dr Gamariel Mbonimana ahamya ko umugore we yagiye amubuza kunywa inzoga akavunira ibiti mu matwi

Sangiza iyi nkuru

Dr Gamariel Mbonimana wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaza kwegura kubera ubusinzi, yahamije ko umugore we yagiye amugira inama ngo azireke ariko akanga kumwumva.

Gamariel yavuze ko inzoga yazitangiye mu 2006 biturutse ku kigare yagendanaga nacyo hanyuma mu 2008 aza gushaka umugore ariko we akaba atazinywa anagerageza kuzimucaho ariko aramunanira akomeza kunywa.

Ibi yabitangaje ubwo yari ku muyoboro umwe wa You Tube, avuga uburyo ki inzoga atari nziza zatumye yegura ku mwanya w’ubudepite.

Yagize ati” Tukinashakana yajyaga ambwira ko adakunda umugabo unywa inzoga.Yajyaga ambwira ngo inzoga zireke,ariko ntibyambujije gukomeza kuzinywa n’ubwo atabyishimiraga buriya abadamu Imana yabaremanye umutima wo kwihangana.N’ubwo naywaga inzoga ntabwo byamushimishaga n’ubwo byaba ari icupa rimwe ariko ntabwo yari kumbuza kuzinywa ariko akabyihanganira.”

Kugeza ubu Dr Gamariel avuga ko yaretse inzoga bya burundu atangira no gukora ubushakashatsi no kwandika ibitabo bitandukanye.Yatangiye no gufasha urubyiruko kureka inzoga abatabibashije bakazigabanya.Hari itsinda yamaze kujyamo rihuriyemo abantu bingeri zose baturutse mu bihugu bitandukanye baretse inzoga cyangwa bazigabanyije bagahana ubuhamya buganisha ku kuzirwanya.

Kureka inzoga kwa Gabriel avuga ko ntaho bihuriye no kwakira agakiza kuko ngo imyizerere n’imyumvire yari afite na mbere n’ubu nibyo agifite uretse kuba hariyongereyeho kuzireka.Yongeyeho ko abavuga ko kureka inzoga no gukora ubukangurambaga byaba bifitanye isano n’agahinda gakabije katurutse ku gutakaza akazi ko mu Nteko Ishinga Amategeko atari byo, kuko nawe ubwe afite ubushobozi bwo kwivura nk’umuntu ufite ubumenyi ku mitekerereze ya muntu.

Dr Mbonimpa avuga ko afite gahunda yo gutangiza amarushanwa mu mashuri makuru na za kaminuza, agamije gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n’ibindi bituma rudakora imirimo rushinzwe uko bikwiye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Dr Gamariel Mbonimana ahamya ko umugore we yagiye amubuza kunywa inzoga akavunira ibiti mu matwi
    Haaaahh,
    Utaribwa ntamenya kurinda, uretse ko nuwavugako iyo mbimenya yari nziza nuko take nyuma ntiyaba abeshye. Ntekereza ko ubu ushobora guhanya ko ijuru riri kure aka wa mugani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *