Nyuma y’umunsi umwe gusa hakozwe amatoira y’Abadepite bazajya mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, bimaze kumenyekana ko amashyaka abiri afatwa nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi, yatsindiye intebe ebyiri ebyiri.
Nyuma y’ibarura ry’amajwi y’agateganyo ku rwego rw’igihugu, uko yakusanyijwe avuye mu turere 30 twose tw’u Rwanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda atangaje ko Green Party ifite amajwi atanu ayihesha intebe ebyiri, na PS-Imberakuri ifitemo imyanya ibiri ihabwa n’amajwi atanu yagize.
Aya mashyaka uko ari abiri yiyamamaje agaragaza byinshi bidahagaze neza bikeneye gukorerwa amategeko yihuse abihindura, icyo yombi yahurijeho kikaba ikibazo cy’umusoro wakwa abaturage ku butaka, n’umushahara mur cyane wa mwarimu nka kiwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.
UKO AMAJWI AHAGAZE BY’AGATEGANYO KUGEZA UBU:
ISHYAKA AMAJWI % INTEBE MU NTEKO
FPR 74 40
PSD 09 5
PL 07 4
DGPR (Green Party) 05 2
PS Imberakuri 05 2

Ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu bizatangaza kuwa 09 Nzeli 2018


