Dr Habineza yasabye ko abegukana Miss Rwanda bajya bakomeza kwitabwaho

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki washinze ishyaka DGPR riharanira kubungabunga ibidukikije na demukarasi, Dr Habineza Frank, yasabiye abegukana irushanwa rya Miss Rwanda kujya bitabwaho na nyuma y’umwaka mu rwego kubarinda abo yise ‘ibirura’.

Dr Habineza mu kiganiro The Choice Live, yatangaje yamenye ibibazo bimaze igihe bivugwa muri iri rushanwa nyuma y’aho uritegura, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, akurikiranweho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abaryitabiriye mu bihe bitandukanye.

Uyu munyapolitiki wari watumiwe mu nama nkuru iherutse guhuza abayoboke b’ishyaka FPR Inkotanyi, yavuze ko andi makuru mashya kuri iri rushanwa yayumvanye Perezida Paul Kagame, aya akaba yerekeye ikindi kirego kuri Ishimwe cyo gucuruza aba bakobwa.

Mu mboni ze, Dr Habineza yavuze ko icuruzwa ry’abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda by’umwihariko abaryegukana rishobora kuba ryarabayeho, ritewe n’uko bafashwa mu gihe cy’umwaka, bakazamurirwa urwego rw’imibereho, ariko warangira na byo bigahagarara.

Dr Habineza abona ko ari inenge kuri iri rushanwa. Ati: “Hari ikintu nshaka kunenga Miss Rwanda, nsaba ko bazakosora. Gufata w’umukobwa afite imyaka 18/19, arangize secondary, aratsinze, umuhaye imodoka ya miliyoni 30, umuhaye umushahara wa miliyoni, umutwaye muri salon, umutwaye muri hoteli, noneho umaze umwaka umwe urangije uramujugunye.”

Yakomeje abaza ati: “Umaze kumushyira muri classe, ameze nka Honorable, urangije umukubise hasi. Uwo mwana iyo modoka, yakura hehe essence muri uwo mwaka? Ubuzima wari umaze kumushyiramo bwo kujya muri Serena no kujya muri Marriott, bizagenda gute?”

Dr Habineza yasabye ko mu rwego rwo kurinda aba bakobwa ‘ibirura’, baba bakwiye gukomeza kwitabwaho na nyuma y’umwaka. Ati: “Niba umuntu arangije uwo mwaka wamuhembaga, nibikomeze, bamushakire ibindi bintu bikomeza kumusindagize byibura nk’imyaka ine, akomeze ashobore kubaho. Kuko numufata gutyo, ukamuha miliyoni, umwaka utaha akabura n’amafaranga yo kujya muri salon n’ubundi bya birura bizamusanga kandi mu by’ukuri baba bakiri batoya.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr Habineza yasabye ko abegukana Miss Rwanda bajya bakomeza kwitabwaho
    Ubundi Irushanwa P Gum Gum Niryo Ryari Irushanwa Ryabanyarwanda Kuko Ryazengukaga Uturere Uzi Ukuntu Hano Nyamagabe Inyagisenyi Wasanga Umuturage Wavuye Musebeya Na Mushubi Yishimiyi Kubona Abahanzi Imbona Nkubone Ariko Bikaza Guhinduka Yewe Apuuuu

  2. Dr Habineza yasabye ko abegukana Miss Rwanda bajya bakomeza kwitabwaho
    Ubundi Irushanwa P Gum Gum Niryo Ryari Irushanwa Ryabanyarwanda Kuko Ryazengukaga Uturere Uzi Ukuntu Hano Nyamagabe Inyagisenyi Wasanga Umuturage Wavuye Musebeya Na Mushubi Yishimiyi Kubona Abahanzi Imbona Nkubone Ariko Bikaza Guhinduka Yewe Apuuuu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *