Dr Habineza yifuza ko abantu bongera kubaho mu buzima bw’umwimerere

Sangiza iyi nkuru

Dr Frank Habineza avuga ko abantu bakwiye kwiga kongera kubaho mu buzima busanzwe bw’umwimerere nka kera kugira ngo ibidukikije bidakomeza kuharenganira.

Ni mu gitekerezo yagejeje ku bitabiriye inama ya Global Greens iri kubera muri Koreya y’Epfo, aho avuga ko bo nk’abagize ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, aho bifuza ko abantu batangira kugabanya ibintu bakenera biva mu kwangiza ibidukikije.

Ati: “Twebwe nka Green Party dufite igitekerezo cy’uko habaho gahunda zirebana no kugabanya guhungabanya ibidukikije bizwi nka Degrowth Movement Suggests, bizajya bifasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bajye bakoresha ibidukikije gusa muri gahunda zikenewe cyane, aho gukomeza kubyangiza ngo barongera umusaruro w’ibintu bitari ingenzi cyane.”

Muri iki gitekerezo, Dr Habineza yakomeje ati: “Ibi bizasaba ko abantu bareka uburyo bakoragamo business zabo zari zisanzwe, bakongera kujya bakora mu buryo bwa gakondo, aho bagabanya ingano y’ibikoresho bakoresha haba mu bucuruzi ndetse no mu buzima busanzwe. Abantu bakwiye kureka kwita cyane ku nyungu zabo bwite, ahubwo bagafatanya mu kugarurira ibidukikije ubudahangarwa byahoranye.”

Dr Habineza avuga ko muri Afurika hakirimo bamwe mu bantu bakibaho mu mibereho idahungabanya ibidukikije cyane, aho ngo hari abakivoma amazi mu masoko ari mu bishanga, hari abakigenda n’amaguru abandi bakagenda n’amagare, bakarya ibiryo bidakorewe mu nganda, gusa ngo byaba byiza kurushaho ku Isi hose bigenze uko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *