Dr. Habumuremyi yakatiwe imyaka itatu, acibwa ihazabu y’akabakaba miliyari

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 27 Ugushyingo rwakatiye Dr. Pierre Damien Habumuremyi igihano cy’igifungo cy’imyaka 3, rumuca n’ihazabu ya miliyoni 892 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe tariki ya 6 Ugushyingo 2020, Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka itanu n’iyi ngano y’amafaranga y’ihazabu, ku byaha bwamushinjaga; gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Dr. Habumuremyi wari umuyobozi wa Kaminuza ya CHUR (Christian University of Rwanda) yafungiwe imiryango, yakatiwe hashingiwe ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye cyamuhamye.

Tariki ya 3 Nyakanga 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr. Habumuremyi, rumukekaho gutanga sheki zitazigamiye no gusabira Kaminuza ye (CHUR) inguzanyo mu buryo butemewe buzwi nka Lambert.

Ubu ngubu Dr. Habumuremyi afungiwe muri Gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge, hakaba ari naho aburanira hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho.

Ni umuntu ufite amateka akomeye mu gihugu kuko yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Ubwo yatabwaga muri yombi, yari ayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Dr. Habumuremyi yakatiwe imyaka itatu, acibwa ihazabu y’akabakaba miliyari
    nibyiza ko amategeko baba baratoye bakayakoresha bibasira rubanda rugufi nabo reka nabo bajye bayasogongeraho bumve uko itegeko rirusha ibuye kuremera.

  2. Dr. Habumuremyi yakatiwe imyaka itatu, acibwa ihazabu y’akabakaba miliyari
    nibyiza ko amategeko baba baratoye bakayakoresha bibasira rubanda rugufi nabo reka nabo bajye bayasogongeraho bumve uko itegeko rirusha ibuye kuremera.

  3. Dr. Habumuremyi yakatiwe imyaka itatu, acibwa ihazabu y’akabakaba miliyari
    HABUMUREMYI Pierre Damien ,yansenyeye inyubako muri Musanze, maze ubutaka bwanjye abwubaka ho Hotel Ruhondo Beach ku ngufu, afatanije na Karabayinga celestin , na Gitifu Nsengimana Alfred wa wundi warashwe arimo gutoroka Ubutabera mu murenge wa Gashaki.None iminsi ye yabazwe arakatiwe mbese ni haba Iperereza ricukumbuye akavumburwaho ibindi byaha yakoranye na ba gitifu bayoboye Umurenge wa Gashaki ntazahabwa ibindi bihano biremereye ??Uwakenera ibimenyetso azasesengure inyandiko zanditswe n`abari abayobozi

  4. Dr. Habumuremyi yakatiwe imyaka itatu, acibwa ihazabu y’akabakaba miliyari
    HABUMUREMYI Pierre Damien ,yansenyeye inyubako muri Musanze, maze ubutaka bwanjye abwubaka ho Hotel Ruhondo Beach ku ngufu, afatanije na Karabayinga celestin , na Gitifu Nsengimana Alfred wa wundi warashwe arimo gutoroka Ubutabera mu murenge wa Gashaki.None iminsi ye yabazwe arakatiwe mbese ni haba Iperereza ricukumbuye akavumburwaho ibindi byaha yakoranye na ba gitifu bayoboye Umurenge wa Gashaki ntazahabwa ibindi bihano biremereye ??Uwakenera ibimenyetso azasesengure inyandiko zanditswe n`abari abayobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *