Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr.Jean Damascene Iyamuremye, avuga ko hari zimwe mu mpinduka abantu bagaragaza batabona ubufasha bikaba byaba intandaro y’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, zirimo no kubura ibitotsi n’ubwo bamwe babisuzugura babifata nk’ibisanzwe. Uyu muganga avuga ko abantu badakwiriye gufata ukubura ibitotsi nk’ikintu gisanzwe kuko bishobora kuba ari ikibazo cyo mu mutwe, bafite batabizi. Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko kubura ibitotsi ari ikimenyetso gihurweho n’abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe. Yagize ati ” Ikintu gikunze kugaragara ku bantu bose bafite ikibazo cyo mu mutwe, ni ukubura ibitotsi, hari abantu bagisuzugura, umuntu araza akavuga ati ijoro ryake ntasinziriye, uwo muntu aba afite ikibazo cyo mu mutwe azi cyangwa atazi gituma adasinzira.” Yakomeje agira ati ” Hari ababa batanywaga inzoga bagatangira kuzinywa, ugasanga barasinda, abazinywaga mu rugero nabo bakanywa nyinshi cyane, umukozi warangwaga n’akanyamuneza ugasanga avuga ko nta kigenda, icyo kibazo umuntu ahura nacyo akabura igisubizo cyangwa akakiburirwa n’umuryango.” Dr.Damascene avuga kandi ko iyo ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza bifasha umuntu gufata ibyemezo binoze, iyo butameze neza ngo bigira ingaruka ku mibereho rusange y’abantu. Ubushakashtasi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda abantu 20% bagendana ikibazo kimwe cyangwa byinshi byo mu mutwe, ikibazo cy’agahinda n’ibibazo bijyana nako biri kuri 12%, ihungabana mu barokotse Jenoside riri ku kigero cya 28%, igicuri ni 3%, naho uburwayi bwo mu mutwe butuma abantu bumva bari mu isi yabo yihariye barimo abajya mu mihanda ni 1,5%. MINISANTE ivuga ko muri uyu mwaka aribwo hazashyirwa ahagaragara ubushakashatsi ku ngaruka za covid 19 ku buzima bwo mu mutwe mu banyarwanda.


