Dr James Gatera wayoboraga BK kuva mu 2007 yasimbujwe Dr Diane Karusisi

Sangiza iyi nkuru

Uwari umuyobozi wa Banki ya Kigali kuva mu 2007, Dr Gatera James yakuwe ku mwanya we asimburwa na Dr Diane Karusisi nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman n’Umunyamabanga w’iyi Banki, Shivon Byamukama, rivuga ko Banki ya Kigali yemeye ubwegure bwa Dr Gatera, wayoboraga BK kuva mu 2007.

14420-genral
Dr Diane Karusisi, umuyobozi mushya wa B.K.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwari umuyobozi wayo yamaze kwemera inshingano nshya yahawe, zizatangazwa mu gihe gito kiri imbere.
Iryo tangazo rigira riti “Inama y’ubuyobozi yemeye ubwegure rwe, bukazatangira kubahirizwa guhera igihe Banki Nkuru y’Igihugu izaba yemeje Umuyobozi Mukuru mushya.”
BK yanatangaje ko ishimira Dr Gatera ku bw’ibyo yabashije kugezaho Banki ya Kigali mu gihe yari amaze ari umuyobozi mukuru wayo.
Ku buyobozi bwa Dr James Gatera, BK yahawe ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe kubera ko yabaye banki y’umwaka wa 2015, ndetse yongera amashami ava ku 10 agera kuri 74, kugeza mu mpera z’umwaka ushize.
dr_james_gatera_umuyobozi_wa_bk_ahamagarira_abanyarulindo_kugana_bk-1
Dr James Gatera wayoboraga B.K.

Ku buyobozi bwa Dr.Gatera kandi BK yabaye ikigo cya kabiri cyo mu Rwanda gishyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda mu 2011, inahabwa ibihembo mpuzamahanga binyuranye, aho yamaze imyaka isaga itandatu ikora nka Banki ya mbere mu Rwanda.
Uwasimbuye Dr Gatera ari we Dr Diane Karusisi afite ubunararibonye mu buyobozi burimo ubw’ibigo by’imari .
Yakoze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu akuriye ishami ry’imishinga, ndetse ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) nk’uko Imvaho Nshya ivuga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *