nkusi.jpg

Dr Kayumba avuga ko umuyobozi mu ishyaka yashinze ‘yafashwe’ n’abatazwi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 yatangaje ko Umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RPD aherutse gushinga, Nkusi Jean Bosco yafashwe n’abantu bataramenyekana ejo hashize.

Ni amakuru Dr Kayumba yatangarije BWIZA nyuma y’ubutumwa bw’impuruza iri shyaka ryari rimaze gutangira ku rubuga rwa Twitter, rigira riti: “Ejo hashize twamenye ko Umunyamabanga wacu ushinzwe ubukangurambaga Jean Bosco Nkusi yafatiwe kuri CHUK ariko ntitwabashije kumenya impamvu n’aho aherereye.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Twahamagaye Umuvugizi wa Polisi ariko telefone ye irafunze. Ubwo twavuganaga n’Umwungirije, yatubwiye ko ntacyo abiziho, na RIB ni uko.”
nkusi.jpg

Dr Kayumba yabwiye iki gitangazamakuru ko atazi icyo Nkusi yari agiye gukora kuri CHUK (ibitaro bya Kigali), gusa ngo ejo mu masaa munani baravuganye amubwira ko hari abantu agiye guhura na bo.

Yagize ati: “Ntabwo nzi icyo yari agiye gukora kuri CHUK, naherukaga kuvugana na we mu masaa munani ejo ambwira yuko hari abantu agiye guhura na bo. Ntabwo rero nari nzi icyo yari agiye gukora kuri CHUK.”

BWIZA yahamagaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kugira ngo imenye icyo avuga ku kibazo cya Nkusi, ariko ntiyabonetse ku murongo wa telefone kuko nturiho. Yamwandikiye ubutumwa bugufi, iracyaregereje igisubizo.

Gusa Dr Kayumba yavuze ko mu gihe akomeje gushakisha Nkusi, yamaze kuvugana n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, amubwira ko yabajije mu masitasiyo y’uru rwego, amusezeranya ko ko amumenyesha ikivamo.

Ati: “Mu kanya maze kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, avuga ko yabajije abakuriye amasitasiyo ya Polisi kugira ngo amenye uko bimeze. Ubwo rero ntabwo ndamenya uko bihagaze, yambwiye ko namara kugira icyo amenyamo ambwira, tukajya kumusura.”

Tariki ya 16 Werurwe 2021 ni bwo Dr Kayumba yatangaje ko yashinze ishyaka rya RPD (Rwandese Platform for Democracy) akaba aribereye Umuyobozi Mukuru. Mu itangazo yageneye itangazamakuru, yuvuze ko hari abandi bafatanyije kurishinga gusa ntabwo yigeze avuga amazina yabo. Bigaragara ko Nkusi yaba ari umwe muri bo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ibyo mwahishwe byose//Miss Rwanda yahawe imbabura//Udushya twayiranze
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *