Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda n’umunyamakuru mukuru, yatakambiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba ko rwamufunguza by’agateganyo.

Dr Kayumba yaherukaga imbere y’abacamanza tariki ya 16 Nzeri 2022, aho bafashe umwanzuro w’uko urubanza rutabera mu rukiko, ko ahubwo rwazabera muri gereza ya Nyarugenge, kandi rukazaburanishwa n’abacamanza batatu.

Gusa kuri uyu wa 18 Ugushyingo, Dr Kayumba yagiye kuburanira mu rukiko, aho yari yunganiwe n’umunyamategeko we Seif Ntirenganya, ubushinjyacyaha buhagarariwe na babiri, urukiko rufite abacamanza batatu.

Ikinyamakuru The Chronicles Dr Kayumba yashinje cyatangaje ko urukiko rwabajije uyu munyapolitiki niba ahitamo kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo gufungwa by’agateganyo cyangwa se niba yiteguye kuburana mu mizi.

Dr Kayumba yasabye urukiko ko rwamufunguza by’agateganyo, akazajya aburana ari hanze, abishingira ku mpamvu zirimo kuba afungiwe aha wenyine no kuba ngo ibyaha aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Iki kinyamakuru cyakomeje gisobanura ko Dr Kayumba yabwiye urukiko ko yatanga ingwate akarekurwa by’agateganyo, kandi ngo ntiyatoroka ubutabera kuko ashishikajwe no gusukura izina rye ho ibirego yemeza ko ari ibihimbano bigamije kumuharabika.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko urukiko rukwiye guha ishingiro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo kumufunga by’agateganyo, kandi ngo na gereza afungiwemo yemewe n’amategeko, bityo akwiye kuburana afunzwe.

Bwo bwavuze ko mu gihe urukiko rwazaba rumaze gufata no gutangaza icyemezo ku bujurire bw’igifungo cy’agateganyo, bwiteguye kuburana urubanza mu mizi.

Inteko y’abacamanza yapfundikiye iburanisha ku ifungurwa ry’agateganyo, imenyesha impande zombi ko izasoma icyemezo tariki ya 25 Ugushyingo 2022.

Dr Kayumba Christopher yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeri 2021, akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha bwacyo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo
    Kaberuka niba nawe harayo ufite wayadusangije wowe udafite aho ubogamiye!?

  2. Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo
    Kaberuka niba nawe harayo ufite wayadusangije wowe udafite aho ubogamiye!?

  3. Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo
    Ubuntu bay munyangire na munyumvishirize bikwiye gucika miranda hakabaho ubutabera bityo bityo ubumwe bugasugirabugasagamba.

  4. Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo
    Ubuntu bay munyangire na munyumvishirize bikwiye gucika miranda hakabaho ubutabera bityo bityo ubumwe bugasugirabugasagamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *