Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara muri gereza aho afungiye; nk’uburyo bwo kwamagana ifungwa rye avuga ko ritemewe n’amategeko.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.
Dr Kayumba yatawe muri yombi mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021 yari yahamagajwe na RIB akayitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.
Ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.
Dr Kayumba yatawe muri yombi mu gihe yari yaratangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru z’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yaba yaragiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu bamushinje harimo Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, wereruye akavuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye na we ubwo bari mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.
Ni ibirego uyu mugabo yakunze kwamagana yivuye inyuma akavuga ko ari ukumusebya, ibyo yakunze kwita “Propagande iciriritse”.
Dr Kayumba yakunze kugaragaza ko bene ibi birego byazamuwe mu rwego rwo kumucecekesha, nyuma y’uko yari amaze gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD).
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Chronicles cyatangijwe na Dr Kayumba, avuga ko nyuma y’umunsi umwe uyu mugabo atawe muri yombi yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicishiriza inzara muri kasho afungiyemo kuri Sitasiyo ya RIB ku Kicukiro.
Iki kinyamakuru kuri Twitter cyavuze ko abagihaye amakuru bavuze ko Dr Kayumba yarahiriye ko nta kintu na kimwe azigera akoza ku munwa mu rwego rwo kwigaragambiriza ibyo yita ‘ifungwa ritemewe n’amategeko’.



2 Responses
Dr Kayumba yatangiye gukorera imyigaragambyo muri gereza
Kayumba Christophe have have ino ntabwo Ari iburuyi, ahubwo nureba nabi uracyaho ndebe uwuraba uhimye ngo urikwiyicisha inzara muri Africa iyo myigaragambyo ntibaho, injiji nizize Koko.
Dr Kayumba yatangiye gukorera imyigaragambyo muri gereza
Kayumba Christophe have have ino ntabwo Ari iburuyi, ahubwo nureba nabi uracyaho ndebe uwuraba uhimye ngo urikwiyicisha inzara muri Africa iyo myigaragambyo ntibaho, injiji nizize Koko.