Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda, Rtd. Col. Dr Kiiza Besigye yagabweho igitero n’agatsiko k’urubyiruko rwaririmbaga indirimbo zimunnyega.
Ibi byabereye ahitwa Bulange mu gace ka Mengo ho muri Kampala. Besigye yaje kwisanga akikijwe n’uruvunganzoka rw’insoresore bivugwa ko ari izishyigikiye Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Uru rubyiruko, nk’uko Chimpreports ibitangaza, rwaririmbaga amagambo yibasira Besigye, zikavuga neza Bobi Wine.
Besigye wari uvuye gutanga ikiganiro kuri Radiyo yitwa CBS FM cyitwa Parliament yaffe ( Inteko Ishinga amategeko yacu) yahise akikizwa n’agatsiko k’urubyiruko.
Uru rubyiruko rwagiraga ruti “ Turashaka Bobi Wine, ntidushaka Besigye.”
Besigye warebaga uru rubyiruko ari nako amwenyura yafashijwe n’abarinzi be bamushyira mu modoka, ahita agenda.
Biravugwa ko aka gatsiko k’insoresore kari kateguwe n’uwitwa James Mubiru ngo wari watumiye n’abanyamakuru ngo baze gutara iyi nkuru ishyushye.
Umwe mu bo ku ruhande rwa Besigye, Muhinda Ronald yavuze ko nihagira uwo ngera gushaka kwibasira Kiiza Besigye azahava akomerekejwe cyangwa ajyanwe nk’imfungwa y’intambara.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Iyi nkuru ivuga ko nyuma y’aho Besigye aviriye ahaberaga aka kaduruvayo,habayeho gutana mu mitwe kw’abashyigikiye Bobi Wine n’abamushyigikiye.


