Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’ubudepite kubera ubusinzi, yasezeranyije Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ko atazongera kunywa inzoga.
Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka PL mu nteko ishinga amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nyuma y’aho Perezida Kagame atangaje ko abapolisi bamufashe inshuro nyinshi yasinze bikabije.
Perezida Kagame yatangarije aya makuru mu ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, ndetse Dr Mbonimana yanatumye yibasira abapolisi, ababwira ko batagombaga kumurekura ngo agende n’ubwo yari afite ubudahangarwa.
Ubwo inkuru y’ubwegure bwa Dr Mbonimana yamenyekanaga kuri uyu wa 14 Ugushyingo, itangazamakuru ryamusabye kugira byinshi abuvugaho, arisezeranya ko nibiba ngombwa araza kugira icyo abuvugaho.
Mu gitondo cy’uyu wa 15 Ugushyingo, Dr Mbonimana yasabiye imbabazi ku rubuga rwa Twitter, asobanura ko atazongera kunywa inzoga. Ati: “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese.”
Yakomeje agira ati: “Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye.”
Uyu munyapolitiki yasezeranyije Perezida Kagame ko yiteguye kuzuza neza izindi nshingano yahabwa, mu gihe yakongera kugirirwa icyizere.

10 Responses
Dr Mbonimana weguye ‘kubera ubusinzi’ yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga
Nanjye zankozeho ariko nanjye guhera uyu munsi nzivuyeho

Njye ndumva wababarirwa kuba wemera icyaha.

nababarirwe rose

Ndumva wababarirwa ugasubira mukazi agacupa ukajya ugafatira murugo. hanze amazi agafanta,niko tubigenza naho inzoga zagusuzuguza utazi kontoroye.

Ndi nkotanyi efpr ariko ahabwe imbabazi viye