Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’Igihugu , Dr Monique Nsanzabaganwa avuga ko kugeza ubu abanyarwanda batarasobanukirwa n’muco wo kwizigamira bigatuma n’ubwizigame bw’igihugu muri rusange bukiri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu.
Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yari imaze iminsi 2 ibera i Kigali, ikaba yari igamije kuganira ku kamaro k’amatsinda yo kuzigama n’imbogamizi zikibangamiye muri iki gihe.
Dr Nsanzabaganwa avuga ko ubwizgame ari imwe mu nzira z’iterambere, bityo ko bugomba kugerwaho ku rugero rufatika, dore ko n’ubwizigame bw’igihugu bungana na 13.8% gusa.
Avuga ko uru rugero rukiri hari bikabije ugereranyije n’aho iterambere rigeze ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaba ruza mu myanya y’inyuma.
Dr Nsanzabaganwa yasabye ko hakorwa ubukangurambaga ubwizigame bukazamuka kuko mu Rwanda habarurwa abasagaho gato Miliyoni 3 bizigama binyuze mu matsinda, nabwo bagakora ubwizigame buciriritse.
Ni mu gihe abenshi mu baturage bumva ko kwizigamira mu mabanki ari iby’abafite amafaranga menshi ahubwo ugasanga iyo babonye amafaranga bahitamo kuyagura imitungo nk’amasambu, inzu, amatungo n’ibindi.


