Umunyarwandakazi Dr Mukarukaka Annely wigisha muri kaminuza zirimo iya Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco akwiye guhabwa imbabazi n’ubwo urukiko ruherutse kumukatira.
Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ubwo hari hashize icyumweru Bamporiki ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60 ni bwo Dr Mukarukaka yanditse ibaruwa, yisegura ku Banyarwanda ku bwo kugaragaza amarangamutima ye, asabira uyu munyapolitiki imbabazi, na we amusaba gukomeza gutakamba kugira ngo igihano yakatiwe kiveho.
Yagize ati: “Ntwari muhorana imbabazi kandi umusore umuhana agarutse. Nimumuhe andi mahirwe. Bamporiki gumya utakambe kandi uyu muhengeri ntuguherane kandi ibijya gushya birashyuha. Byahereye mu butabera baguha imyaka ine, na yo uyishime, ijisho ry’impuhwe rikuri hafi, u Rwanda nirugutabara, ntuzasubire mu byondo.”
Mu kiganiro Dr Mukarukaka yagiranye na BWIZA, yasobanuye ko ashingiye ku byaha Bamporiki yakoze byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha yahabwaga n’amategeko mu nyungu ze bwite, yakabaye akatirwa igihano gikomeye.
Gusa ngo kubera ko uyu munyapolitiki yemeye icyaha kuva yatangira gukurikiranwa n’ubugenzacyaha (RIB) kandi akanasaba ‘abikuye ku mutima’ imbabazi Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, akwiye kubabarirwa.
Abajije uko yamenye niba Bamporiki yarasabye imbabazi abikuye ku mutima, Dr Mukarukaka yavuze ko ibikorwa by’uyu munyapolitiki ubwo yakoreraga Leta bigaragaza ukuri kumurimo.
Yagize ati: “Uwo ari we wese ashobora kwibaza ibyo, ariko uriya mugabo urebye, nawe ugiye ukareba ukuntu yigishaga urubyiruko, avuga ku kuntu abami bakundaga u Rwanda n’umutima wose, basenyera umugozi umwe, ibitekerezo byabo ari u Rwanda gusa, ubona biva ku mutima.”
Akomeza avuga ko uko Bamporiki, yagiye yigisha urubyiruko gukunda igihugu no kugikorera, agatanga ingero ku gihe cy’abami no kugeza ku buyobozi u Rwanda rufite ubu nubwo haciye ibihe by’amage. Bityo akabona umusanzu we mu kwigisha urubyiruko no kurukangurira gukunda igihugu, bikwiye gutuma agirirwa imbabazi agakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Dr Mukarukaka avuga ko ari Umunyarwandakazi ukunda u Rwanda, bikaba ari byo byatumye yiyita izina rya ‘Nkunda u Rwanda’ ndetse yanashyize hanze mu buryo bw’amashusho indirimbo, asingiza iki gihugu.

Uwo ari we
Dr Mukarukaka ni umuhanga mu bugenge mu bya nikeleyeri (Nuclear Physics), akaba yarize icyiciro cya kabiri n’igihanitse (Masters) muri kaminuza ya Dar es Salaam, UDSM (University of Dar es Salaam) iherereye mu murwa mukuru wa Tanzania.
Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yayikuye muri kaminuza ya Nairobi muri Kenya, mu bumenyi bwa nikeleyeri nk’uko abisobanura.
Aba muri Tanzania ku mpamvu z’akazi.

14 Responses
Dr Mukarukaka Annely arasabira Bamporiki imbabazi
Nibababarira Bamporiki bazanabarire abandi bose batanze cyanga bafashe bituga yenda babitewe n’ubukene. Kuvuga ngo arekurwe yuko avuga neza ubwami n’abami nkeka biteye isoni yuko twe turi muri repubulika. Twibuke ko Abanyarwanda batiye bakanga ubwami n’ibyabwo byose!

Noneho abatagira kivuganira bakomeye Nibo bajya bafungwa gusa ?erega nabo harmo ababa baremeye icyaha bagasaba imbabazi ariko ntibafungurwe.hari nkuwari ari exécutive wakagari wazize ruswa 5000frw kandi nibura we yarakennye wenda kuko bahembwa ari munsi 100000frw mbwira uhembwa 2000000frw nizindi avantage ntavuze ninde murabo ukwiye kubabarirwa cyanee?

Umuhanga mubya nucleaire yakuye muri daresalam!?. Yewe niyikorere umuziki nka kideo mugenzi we naho ubuhanga ntabwo mbonyaho p. Cyakora nawe aze bamuhe dukunde tugire amahoro natwe amaboko turayakajije mu gukorera igihugu imisoro izamuke nagashahara kabo kagumye gasagambe

UMUNENZE KO AFITE IMPAMYABUSHOBOZI MU BYA NUCLEAIRE? CYANGWA KO YAYIKUYE MURI UNIVERSITY OF DAR-ES SALAAM? UZABAZE IBY’IYO KAMINUZA. NI IMWE MU ZIKOMEYE MURI AFRICA KANDI IMAZE KURERERA U RWANDA ABAHANGA BENSHI KU RWEGO RWA MASTER’S NA PhDs, BARIMO ABARIMU BIGISHA UBU MURI KAMINUZA ZO MU RWANDA. UBU BANAFITE ICYITWA “OPEN UNIVERSITY OF TANZANIA” IFITE N’ISHAMI MU RWANDA, I KIBUNGO. TUBWIRE AHO KAMINUZA Y’U RWANDA YABA IGEZE MURI URWO RUGENDO…

Minister yemeye icyaha. Byohereje akazi ubutabera. Akabazo k’amatsiko:bwari ubwambere minister asaba indonke? Ubanza Dr.Mukarukaka azi ko ari ubwambere Bamporiki yisanga muri icyo cyaha. Duhora twumva Nyakubahwa Prezida abwira abayobozi ati: rekera aho, rekera aho.. Imbabazi ashobora kuzihabwa. Ariko kuki twumva ko umuntu adakwiriye guhanwa iyo yakoze icyaha, cyane cyane Ruswa. Ruswa niyo yateye ubukene Africa yacu.

Ingufu za nucleaire Tanzania, Kenya? Yewe ga yewe ga. Ndatembagaye cyokora. Iyaba ari mu Burusiya mba mbyumvise> arashaka umwanya bawumuje

Animal farm ideology. Don’t be sentimental to that much Dr.