Dr Munyakazi Leopold yahanaguweho icyaha cya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Urugereko ruburanisha imanza mpuzamahanga rwa Nyanza rwakuyeho igifungo cya burundu cyari Cyarahamijwe Dr Leopold Munyakazi waregwaga ibyaha birimo jenoside, ariko ahamwa no kuyihakana.

Urukiko rwa Nyanza rwasanze Munyakazi adahamwa n’ibyaha 3 muri 4 yari yarahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yahanaguweho ibyaha byose birebana n’uruhare muri jenoside.

Gusa, urukiko rwasanze Munyakazi ahamwa n’icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside.

Iki cyaha ngo yagikoreye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yigishaga muri Kaminuza.

Mu biganiro yatanze muri Kaminuza ya Delaware, Munyakazi ngo yemeje ko ibyabaye ari ubwicanyi hagati y’abenegihugu ariko butakwitwa jenoside n’ubwo yemeraga ko bwari indengakamere.

Munyakazi we avugako amagambo ye yayavuze nk’umushakashatsi ufite uburenganzira bwo kugaragaza uko abona ibyabaye mu Rwanda ariko ko nta mugambi yari afite wo guhakana jenoside.

BBC yakurikiranye iri burana, itangaza ko urukiko rwo rusanga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo butaba impamvu yo gukora ibibuzwa n’amategeko.

Leopold Munyakazi yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2016 yoherejwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika bisabwe n’U Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo urukiko rwa Muhanga rwamuhanishije igifungo cya burundu ari na cyo yari yajuririye.

Abo mu muryango wa Munyakazi bavuze ko bishimiye kuba ahanaguweho icyaha cya jenoside.

Gusa uregwa we yavuze ko atanyuzwe kandi ko agiye kujurira kuko yumva yagombaga kugirwa umwere. Gusa ashimangira ko yishimiye kuba akuweho icyo yise “icyago” cya jenoside

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *