Dr Ngamije yagize icyo avuga nyuma yo gukurwa ku buminisitiri

Sangiza iyi nkuru

Dr Ngamije Daniel yavuze ko yagize amahirwe kuba yaragiriwe icyizere na Perezida Kagame akayobora Minisiteri y’Ubuzima.

Kuwa 28 Ugushyingo 2022, nibwo Dr Ngamije yasimbujwe Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima.

Uyu mugabo kuri Twitter kuri uyu wa 29 Ugushyingo, yanditse ngo “Namahirwe adasanzwe kuba naragiriwe ikizere na Nyakubahwa President wa Repubulika nkayobora Minisiteri y’ Ubuzima kuva Feb 2020!”

Yakomeje ati “Ndashimira buriwese wamfashije kuzuza inshigano! Ndashimira umuryango wanjye !Niteguye gutanga umusanzu mukwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.”

Dr Ngamije Daniel yabaye Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr Diane Gashumba wagizwe ambasaderi. Uyu muganga nta wundi mwanya yahawe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Dr Ngamije yagize icyo avuga nyuma yo gukurwa ku buminisitiri
    Uyu mugabo yarakoze mugihe cya COVID 19 gusa ariko imibereho y,abaforomo yo iracyari Hasi promotion horizontale yabo ntabwo yayitayeho gusa umusanzu we yarawutanze murwego r,ubuzima amahirwe masa mubyo azashingwa

  2. Dr Ngamije yagize icyo avuga nyuma yo gukurwa ku buminisitiri
    Uyu mugabo yarakoze mugihe cya COVID 19 gusa ariko imibereho y,abaforomo yo iracyari Hasi promotion horizontale yabo ntabwo yayitayeho gusa umusanzu we yarawutanze murwego r,ubuzima amahirwe masa mubyo azashingwa

  3. Dr Ngamije yagize icyo avuga nyuma yo gukurwa ku buminisitiri
    Dr Ngamije ntabwo yakoze uko bikwiye Kubera ukuntu Umunyamabanga wa Croix-Rouge y’u Rwanda yamupfutse rideaux mumaso agasahura abaturage ba Kayonza, Rwamagana n’ahandi byarangiza uyu Dr Ngamije akicecekera Kandi Minisante ariyo ishinzwe Croix-Rouge, ibi byamenywe Kandi n’umuvunyi ndetse na Transparency ariko bitewe nuko Karamaga aziranye na INGABIRE ImmaculĂ©e. RIB yafunze murumuna wa KARAMAGA witwa MUYENZI Robert ukorera Croix-Rouge i Huye, imushinja UBUJURA na RUSWA ariko hifashishijwe avocat wahoze akora m’Ubushinjacyaha akaba ari na mushiki w’umutegetsi ukomeye bahise bamurekura. Biteye isoni n’agahinda.

  4. Dr Ngamije yagize icyo avuga nyuma yo gukurwa ku buminisitiri
    Dr Ngamije ntabwo yakoze uko bikwiye Kubera ukuntu Umunyamabanga wa Croix-Rouge y’u Rwanda yamupfutse rideaux mumaso agasahura abaturage ba Kayonza, Rwamagana n’ahandi byarangiza uyu Dr Ngamije akicecekera Kandi Minisante ariyo ishinzwe Croix-Rouge, ibi byamenywe Kandi n’umuvunyi ndetse na Transparency ariko bitewe nuko Karamaga aziranye na INGABIRE ImmaculĂ©e. RIB yafunze murumuna wa KARAMAGA witwa MUYENZI Robert ukorera Croix-Rouge i Huye, imushinja UBUJURA na RUSWA ariko hifashishijwe avocat wahoze akora m’Ubushinjacyaha akaba ari na mushiki w’umutegetsi ukomeye bahise bamurekura. Biteye isoni n’agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *