Dr Pierre Damien Habumuremyi yasubikiwe igifungo cy’amezi 15, ashobora kurekurwa mu mezi 6 ari imbere

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ubujurire kuri wa Gatatu, rwasubikiye igihano cy’igifungo kingana n’amezi 15 Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu gifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe.

Mu Ugushyingo 2020 ni bwo Dr Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye cyakozwe mu izina rya Kaminuza ya Christian University of Rwanda yashinze.

Icyo gihe urukiko rwanategetse ko atanga ihazabu ingana na Frw miliyoni 892 n’ibihumbi 200, n’ubwo yari yaraburanye ahakana ibyaha ashinjwa.

Nyuma yo gukatirwa Dr Habumuremyi yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda, gusa agatanga ihazabu ya Frw miliyoni 892 Frw.

Ibi bivuze ko Dr Habumuremyi ashobora gufungurwa mu mezi atandatu ari imbere, bijyanye no kuba amaze amezi 15 muri gereza.

Umucamanza yavuze ko ‘kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’ Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *