Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa atangaza ko abantu bakomeje kwiyahura baba babuze ubaganiriza ngo yumve ibibazo byabo bityo abahumurize.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje avuga ku kibazo cy’abantu bakomeje kwiyahura gikomeje kugaruka kenshi mu bitangazamakuru.
Dr Ryarasa avuga ko Leta ikwiriye gushora imari mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo gihangane n’uku kwiyahura.
Ku rukuta rwe rwa Twitter Ati “ Leta ikwiriye gushora imari mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Igice cy’ubuzima bwo mutwe gikwiriye kuba kiri ukwacyo kugira ngo habeho guhangana n’uku kwiyahura. Abiyahura bose baba babuze ubaganiriza.”

Ryarasa aravuga ibi nyuma y’aho mu cyumweru gishize, abantu bane biyahuriye umunsi umwe.
Muri aba harimo umukobwa w’imyaka 25 wasimbutse igorofa rya kane ry’inzu imwe yo mu mujyi wa Kigali.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko umuntu umwe yiyahura mu masegonda 40 ku isi.


