Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahinduriye imirimo Dr. Sabin Nsanzimana wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); amugira Minisitiri w’Ubuzima.
Dr. Nsanzimana yasimbuye kuri izi nshingano Dr. Daniel Ngamije wari uzimaranye imyaka hafi ibiri, nyuma yo kuzihabwa muri Gashyantare 2020 asimbuye Dr. Diane Gashumba.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Dr. Nsanzimana Sabin yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CHUB; nyuma y’uko yari amaze igihe gito ahagaritswe ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yari asanganywe.
Mu bandi bahawe inshingano nshya nk’uko bigaragara mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye kuri uyu wa Mbere mu izina rya Perezida Paul Kagame, harimo Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ni inshingano yasimbuyeho Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).


