Dr. w’Umunya-Taiwan yarakajwe n’ibyanditse ku rubuga rutumira abagombaga kwitabira inama i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umudogiteri ukomoka mu gihugu cya Taiwan, Tsai Hui-shan yarakajwe n’amagambo yanditse ku rubuga rwa interineti rwariho ubutumire bw’abagombaga kwitabira inama iri kubera i Kigali mu Rwanda.

Dr. Tsai Hui-shan (蔡蕙珊) ni umwe mu bagombaga kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku kwita ku barwayi b’indwara zikomeye.

Uyu muganga usanzwe akorera mu gihugu cya Eswatini (yahoze ari Swaziland) yijujutiye ko yabonye ku rubuga rw’abatumirwa  handitse ko  Taiwan ari Intara y’Ubushinwa.

Inkuru Bwiza.com ikesha Ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa, CNA (Central News Agency) ivuga ko uyu muganga yanditse ibaruwa yamagana iyi migirire.

Uyu mugore yamaganye ibyari kuzasohoka byanditswe ku ikarita ye imwinjiza mu nama nyuma yo kureba ku rubuga rw’abazayitabira akabona igihugu cye cyanditsweho ngo “ Taiwan, intara y’Ubushinwa.”

CAN Ivuga ko uyu mudogiteri yahise yandikira ibaruwa abateguye iyi nama asaba ko ibi bintu byahindurwa.

Yanditse avuga ko Taiwan ifite byinshi yakoze mu kwita ku bafite indwara zikomeye, bityo ko ibyo bigwi byayo, bidakwiriye gupfukiranwa n’Ubushinwa.

Dr. Tsai kandi ngo ntiyemeranyije n’imibare ivuga ku buryo Taiwan n’Ubushinwa byita ku kuvura no ku burenganzira bw’abarwayi.

Copy of 1568871366 5d8313c65ade7
Dr. Tsai yashimishijwe no kuba yarageze i Kigali agasanga ubusabe bwe bwarumviswe. Ifoto/ CNA

Kuri ubu uyu muganga nk’uko CAN ikomeza ibitangaza, yageze mu Rwanda kuwa 17 Nzeri 2109 ndetse ashimshwa n’uko ibyo yasabye byakosowe, agasanga handitse ngo “ Igihugu cya Taiwan.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Taiwan ni ikirwa gifite ubwigenge bucagase, byinshi mu byemezo bishyirwa mu bikorwa biva mu Bushinwa bwa Xin Ji Ping.

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *