DRC: Felix Tshisekedi yatangaje ko Joseph Kabila atakiri Perezida

Sangiza iyi nkuru


Umuyobozi w’ amashyaka arwanya Leta ya Congo-Kinshasa, Felix Tshisekedi yatangaje ko kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2018, Joseph Kabila adafite uburengenzira bwo kwitwa Perezida wa Repubulika byaba mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.

Umukeba wa Joseph Kabila kimwe na Se Etienne Thisekedi, Felix Tshisekedi yabitangarije i Kinshasa mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru ubwo yemezaga ko icyicaro cy’ amashyaka ya opozisiyo kigiye gushinga Guverinoma y’ inzibacyuho itarimo Joseph Kabila.

Byari biteganyijwe ko Leta iriho yagombaga gutakaza ubudahangarwa kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016.

Opozisiyo itangiye kwifuza ko Kabila arekura ubutegetsi , mu gihe muri iki gihugu habaye imyigaragambyo yateguwe na Kiliziya Gatolika bikarangira abashinzwe umutekano bakomerekeje abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu munyapolitki kimwe na bagenzi be, bahise bihutira gutabaza umuryango mpuzamahanga bawusaba kumvisha Joseph Kabila ko atakiri Perezida wa Congo.

Felix Tshisekedi yanabonyeho umwanya wo gushimira ubutwari bw’ abaturage bashoboye kwigaragambya n’ubwo batari borohewe n’ inzego za polisi ndetse n’ abasirikare.

Ati « Turashimira twimazeyo abahuzabikorwa ba kiliziya ku gitekerezo cyo kwigaragambya banga akarengane gakorwa n’ abashyigikiye Joseph Kabila kuko dusanga bagamije gushakira igihugu cyacu ejo heza hazaza ibyo bigaragaza gukunda igihugu mu rwego rwo hejuru ».

Mu gihe Leta ya Congo-Kinshasa itangaza ko abantu 4 gusa aribo bapfuye mu myigarambyo yabaye ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu 11 ari bo bishwe barashwe n’ inzego z’ umutekano, abarenga 100 barakomereka ndetse n’ abandi 200 batabwa muri yombi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *