DRC: Intumwa y’ umuryango HRW yimwe ibyangombwa ihatirwa gutaha

Sangiza iyi nkuru

Ida Sawyer, intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch/HRW) yahatiwe kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho uruhushya rumwemerera kuhaba (Visa) ruteshejwe agaciro mu kwezi gushize.

Ida Sawyer yahagurutse muri RDC kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ahagarariye uwo muryango muri icyo gihugu nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyo ntumwa ya HRW nta yandi mahitamo yari ifite uretse kuva ku butaka bwa RDC, nyuma y’aho Visa ye yarangiye muri Gicurasi, yongererwa agaciro kugeza mu 2019, ariko mu kwezi gushize (muri Nyakanga) ihita iteshwa agaciro.

Ida Sawyer yongeye gusaba urwo ruhushya bundi bushya, ariko ntiyemererwa. Kuri uwo muryango yari ahagarariye, ngo ni uburyo bwo gupfukirana ijwi iryo ari ryo ryose ritangaza ihohoterwa ry’ikiremwamuntu cyangwa ibindi bikorwa bibi bikorerwa muri RDC.

Ida_Sawyer_visa

Mu myaka umunani yari ahamaze, Ida Sawyer yagize uruhare muri raporo zitandukanye zakozwe zigaragaza igitutu gishyirwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kuri sosiyete sivile, cyane ko ishyamba atari ryeru dore ko hegereje igihe cy’amatora kuko Itegeko Nshinga riteganya ko agomba kuba mbere y’impera z’uyu mwaka.

HRW isanga iki gihano gifitanye isano na Politiki

HRW ivuga ko Ida Sawyer yahaniwe kuba yaragaragaje amakenga ku bintu bitandukanye nk’uko byemezwa na Anneke Van Woudenberg, uhagarariye uwo muryango ku rwego rwa Afurika, akanongeraho ko nta gisobanuro Leta ya Congo yigeze itanga.

Yagize ati “Ni uburyo bwo guhatira Ida kuva ku butaka bwa Congo. Ni ukugerageza gupfukirana raporo zose ku bikorwa na Guverinoma ya Congo.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa Leta ya Congo —Kinshasa, Lambert Mende, yatangaje ko nta bisobanuro inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikwiye kuba zisabwa ku cyemezo zafashe.

Ati “Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite ububasha bwo kwemera cyangwa kwanga ubusabe, ndetse no gutesha agaciro uruhushya rwo kuhaba (Visa) rwahawe umunyamahanga, kandi ibyo ntibigombera gutangwaho ibisobanuro.”

Mende yakomeje avuga ko Congo-Kinshasa idakwiye kuba yabyisobanuraho kuko n’abaturage babo mu mahanga iyo bahawe Visa, bayimwe cyangwa iteshejwe agaciro ntibisabwaho ibisobanuro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *