DRC: Leta yatanze iminsi 3 y’ ikiriyo nyuma y’ ubwicanyi bwakorewe abantu 50

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ aho mu gace ka Beni hiciwe abaturage 50 kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Kanama 2016,Leta ya Congo-Kinshasa yatangaje ko hagiye gukorwa ikiriyo cy’ iminsi 3 ku rwego rw’ igihugu.
fdl
Ubu bwicanyi bwabereye mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru mu gace ka Beni burashinjwa inyeshyamba za ADF zituruka mu gihugu cya Uganda nk’ uko tubikesha RNA.
Muri iyi minsi 3 y’ ikiriyo cyo kunamira izi nzirakarengane byumvikane ko amabendera atazazamurwa nk’ uko bisanzwe ndetse n’ ibitangazamakuru bizibanda ku biganiro bijyanye n’ ibihe nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Leta y’ i Kinshasa, Lambert Mende mu butumwa yageneye abanyekongo.
Inyeshyamba za za ADF zagabye ibitero bikaze mu mudugudu wa Rwangoma aho Beni zica abaturage 50 mu ijoro ryo kuwa 13 buca ari kuwa 14 Kanama 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingabo za Loni muri Congo-Kinshasa (MONUSCO) zatunze agatoki ADF/LANU ndetse zinagaya ibi bikorwa by’ ubunyamaswa ndetse zinezeza ingabo za FARDC gufatanya nazo mu guhashya aba bagizi ba nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *