Dream Boyz yatangaje icyo ishyize imbere nyuma yo kwegukana Guma Guma

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude bagize itsinda rya Dream Boyz, baratangaza ko nyuma yo kwegukana Guma guma aho gucika intege ahubwo ko bagiye gukaza umurego.
Mu kiganiro kigufi bagiranye na Bwiza.com, ubwo babazwaga ibikorwa bateganya muri iyi minsi bagize bati ”Akazi kacu ni ugusohora indirimbo nziza kandi zinyura abantu, nk’uko mubizi tumaze igihe tuvuye muri Guma Guma no mu bikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu, uyu ni wo mwanya tubonye wo kongera gushyira hanze ibikorwa, bitarenze ibyumweru 2 turashyira hanze indirimbo nshya, izaba iri kuri Album izasohoka umwaka utaha, muri make tugiye gukora cyane tunita kuri Album yacu nshya izasohoka umwaka utaha”.
Aba bahanzi banakomoje kubivugwa ko iyo abahanzi batwaye Guma Guma basubira inyuma mu bya muzika, kuri icyo kibazo bagize bati” abavuga gutyo ntabimenyetso bafite, twe tubona abahanzi benshi bakora kandi baratwaye Guma Guma! Dream Boyz ikidutunze ni umuziki, Guma Guma yabaho itabaho, twe dukora akazi twahisemo kandi buri gihe, tutitaye ku byo twabonye cyangwa tutabonye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kibazo cyo gukorera mu zindi nzu zitunganya umuziki, hari bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi bari baratangiye gucyeka ko iri tsinda ryaba ritagikorana n’inzu itunganya umuziki ya Kina Music.
Aba basore bamaze impungenge abafana, bati” Muri Kina Music nta mipaka tugira, dukorera aho tubonye, dushaka gukorera, ntibizagutangaze na Producer Clement asohoreye indirimbo mu yindi studio, ahantu hari umuziki indatwa zirisanga ariko mu rugo ni Kina Music”.
Aba bahanzi basoje bashimira abakunzi babo bazwi ku izina ry’Indatwa, Dream Boyz yamenyekanye mu ndirimbo nka Magorwa, Bella, Bucece n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *