Perezida Kim Jong-Un wa Korea ya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye gikeneye kwitegura “kuganira cyangwa guhangana” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika “cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana”. Kim yavugiye ibi mu nama y’abategetsi bakuru i Pyongyang. Muri iyo nama nkuru y’Ishyaka ry’Abakozi yatangiye muri iki cyumweru muri uwo murwa mukuru ni naho Kim yemeje ko igihugu gikennye ibiribwa. Kim yavuze ko bakeneye “cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana kugira ngo barengere ishema ry’igihugu cyacu n’inyungu zacyo ku iterambere ryigenga”, no guha amahoro n’umutekano birambye Koreya ya Ruguru, nk’uko ikinyamakuru KCNA cya leta kibivuga. Yavuze kandi ko Koreya ya Ruguru yahita isubiza “bikomeye kandi vuba vuba” ikintu cyose cyashaka guhungabanya “umuhate w’uko ibintu byifashe ubu mu mwigimbakirwa (?peninsula) wa Koreya”. Imibanire ya Kim Jong-un n’ubutegetsi bwa Biden kugeza ubu ni uwo kurebana nabi. Inkuru ya BBC Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abasaza babanyapolitike ni babi mubirinde -Asouman avuze amagambo akomeye ku gihano Sankara yasabiwe
youtube.com


